Umuhanzi w'icyamamare muri Africa ndetse no ku isi yishwe na covid-19.

Coronavirus yatwaye ubuzima bwa Géneral Defao ukomoka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Dec 28, 2021 - 11:37
Dec 28, 2021 - 11:39
 0
Umuhanzi w'icyamamare muri Africa ndetse no ku isi yishwe na covid-19.

Lulendo Matumona wamenyekanye ku izina rya General Defao yitabye Imana azize covid_19, i doula muri Cameron mu gihe yarari kwitegura isabukuru ye yaburaga iminsi ibiri kuko yavutse 31 ukuboza 1958.

General Defao yamenyekanye cyane ubwo yajyaga mu itsinda rya Le Grand Zaico Wawa aho yaje kuvamo yerekeza muri Choc Stars naho avamo agiye gukora itsinda rye yise Les Big Stars.

Defao yari yarahungiye mu ubufaransa ubwo yagiranaga ibibazo n'uwari perezida wa Congo Kabila n' indirimbo ze zirahagarikwa, ariko akaza kugaruka mu gihugu cye mu mwaka wa 2019 ubwo hari hagiyeho ubuyobozi bushya.

General Defao yitabye Imana kuri uyu wa 27 ukuboza 2021.

Chekhov Journalist ✅