TheFacts.rw yabahitiyemo indirimbo 10 zahize izindi muri uyu mwaka dusoje wa 2021

Umwaka wa 2021 usize ibihumbi by' indirimbo z' abanyarwanda. Mu buryo butoroshye hahiswemo indirimbo 10 zahize izindi muri 2021.

Dec 31, 2021 - 17:53
 0
TheFacts.rw yabahitiyemo indirimbo 10 zahize izindi muri uyu mwaka dusoje wa 2021
Platin P

Kuri uyu wa Gatanu 31 Ukuboza  umwaka wa 2021 uragera ku musozo. Ni umwaka waranzwe n’ indirimbo zitandukanye kandi zakunzwe ku kigero cyo hejuru. Nk’ itsinda rigari rya Thefacts. rw twabahitiyemo indirimbo icumi zakunzwe kurusha izindi.


Uyu mwaka wa 2021 waranzwe n’ ubwiyongere bukabije bwa corona virusi, bituma bimwe mu bikorwa bihagarara ari nako uduce dutandukanye hano mu Rwanda dushyirwa muri guma mu rugo. 
Uruganda rw’ imyidagaduro ruri mu bikorwa bitacitse intege. Abarurimo barakoze cyane. Abahanzi bari mu bakoze cyane bibagiza ibihe bibi abantu barimo nka ‘guma mu rugo.’


Ntibyoroshye guhitamo indirimbo icumi(10) mu bihumbi by’ indirimbo zashyizwe hanze n’ abahanzi batandukanye. Ni n’ umwaka wazamutsemo abahanzi bashya benshi. Na bo barakunzwe cyane kubera indirimbi zuje ubuhanga bashyiraga hanze.


Urwo rutonde twateguye, rugizwe n’ indirimbo icumi(10). Izo ndirimbo ni:


Itara ya Davis D.

Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane n’ abatari bake. Ni indirimbo Davis D yasohoye nyuma yo kuva muri gereza aho yafashwe agafungwa hamwe na Kevin Kade na Thierry bakekwaho gusambanya umwana w’ umukobwa w’ umwangavu,Shalon Kayezu. Nyuma bagizwe abera.


 Ndagukumbuye ya King James na Ariel Wayz.

Na yo yakunzwe n’ abatari bake. Ifatwa nk’ imwe mu ndirimbo zazamuye umuhanzikazi Ariel Wayz.


Igikwe ya Confy na Gabiro Guitar.

Iyi ndirimbo yakunzwe cyane kubera ijambo ‘igikwe' rikunzwe gukoreshwa n’ abatari bake cyane cyane urubyiruko.

Amata ya Dj Phil Peter na  Social Mula.

Ni imwe mu ndirimbo zacezwe n’ abatari bake. Urukundo rwayo mu bafana rwagaragariraga mu tubyiniriro.


Mi Casa ya Christopher.

Ni indirimbo yongeye kwibutsa abantu ko Christopher agihari mu ngazo  yuje uburyohe.


 Piyapurasha ya Niyo Bosco.

Uyu muhungu utamaze igihe kinini mu bwamamare bw’ umuziki nyarwanda, amaze gukora ibikorwa byerekana ko ari umuhanga cyane. Aherutse gusurwa na Hon. Bamporiki Eduard kubera ubuhanga bwe. Yiyita Imashini y’ umuziki.


Iyallah ya Okkama.

Ni umwe mu bahanzi bashya bagaragaye mu muziki nyarwanda. Iyi ndirimbo ye yafashe indi ntera, ikundwa n’ abatari bake.


Kuntsutsu ya Papa Cyangwe na Juno Kizigenza.

Imizimizo y’ urubyiruko rwa none iri muri iyi ndirimbo yatumye benshi bayikunda cyane. Aba bahanzi bose bakunzwe cyane n’ urubyiruko.


Amashu ya Chris Easy.

Chris Easy  ni umuhanzi urangije mu ishuri ryigisha umuziki ryimukiye i Muhanga rivuye ku Nyundo. Amagambo n’ ijwi by' uyu musore, byatumye ikundwa cyane.


Oulala ya Ruti Joel.  

Ruti ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo gakondo. Iyi ndirimbo yakunzwe n’ abatari bake cyane cyane abihebeye injyana gakondo.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.