Diamond Platnumz yahishuye igihe yifuza gukorera ubukwe

Umuhanzi ugezweho kurusha abandi mu njyana ya Bongo Flava, Diamond Platnumz,yahishuye ko ubu yifuza gukora ubukwe ndetse nta gihindutse ikindi kiruhuko cya Ramadhan kizasanga afite umugore.

May 18, 2021 - 10:09
May 18, 2021 - 10:42
 0
Diamond Platnumz yahishuye igihe yifuza gukorera ubukwe

Diamond Platnumz ubusanzwe yitwa Naseeb Abdul Juma,yatangarije mu gace avukamo ka Tandale muri Tanzania ko yifuza gukora ubukwe vuba.

Ibi yabibwiye abayisilamu bagenzi be bo muri aka gace ubwo yari yagiye gusangira nabo Irayidi mu minsi ishize.

Diamond yahaye aba baturage amafaranga abaha umuceri,inyama n’ibindi mu rwego rwo kwishimira gusoza igisibo.

Uyu mugabo ukunzwe mu ndirimbo Waah aherutse gukorana n’umunyabigwi Koffi Olomide,yabwiye abanyamakuru ko yifuza ko umwaka utaha utazamusiga atarashaka umugore mu buryo bwemewe n’amategeko n’idini.

Yagize ati “Ubukwe ndabupanga ariko ni byiza gushyiramo n’Imana mu mishanga yanjye y’ubukwe kuko ndashaka kubukora mbere y’igisibo gitaha.”

Diamond Platnumz w’imyaka 32, ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afrika ariko akunze kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo ndetse no guca inyuma abo bakundana aho kuri ubu afite abana mu bihugu bitandukanye nka Tanzania, Uganda na Kenya.

Uyu muhanzi ntiyigeze ahishura uwo yifuza ko bakora ubukwe ndetse muri iyi minsi ntabwo ari kuvugwa mu rukundo gusa hari amakuru avugwa ko ashobora gutungurana agashyingiranwa n’umwe mu bagore babyaranye.