Kenya: Abarasita bagiye mu rukiko gusaba ko rwakwemera urumogi rugakoreshwa

Itsinda ry’abantu kuwa mbere ryagiye mu rukiko muri Kenya gusaba ko urumogi rwemerwa gukoreshwa ku mpamvu "z’ukwemera" kwabo.

May 18, 2021 - 13:06
May 18, 2021 - 13:09
 0
Kenya: Abarasita bagiye mu rukiko gusaba ko rwakwemera urumogi rugakoreshwa
Kenya: Abarasita bagiye mu rukiko gusaba ko rwakwemera urumogi rugakoreshwa

Abagize Rastafari Society of Kenya, bavuga ko bari muri ba nyamucye mu by’ukwemera, ariko abagize uwo muryango babaho mu bwoba bw’amategeko abangamiye imigirire y’ukwemera kwabo.

Bavuga ko kenshi abarigize bafatwa bidakwiye, baterwa ubwoba, basakwa mu buryo bunyiranyije n’amategeko mu ngo zabo cyangwa ahandi bari.

Abagize iri tsinda bavuga ko gukoresha urumogi byemewe mu kwemera kwabo kwa Rastafarism ku mpamvu z’imigenzo y’ukwemera, ubuvuzi, guteka n’impamvu z’ibirori.

Abanyamategeko Shadrack Wambui na Alexander Mwendwa bavuga ko urumogi ari "isakaramentu" rihuza abemera "n’umuremyi" wabo.

Kuba amategeko ahanira gukoresha urumogi, aba ba-Rasta bavuga ko leta ivangura kandi ibangamiye aba ba nyamucye mu kwemera kwabo.

Bashinja abategetsi kutarengera iryo tsinda ry’abafite uku kwemera kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirize.

Mu 2019, urukiko rukuru muri Kenya rwemeje ko ihuriro rya Rastafari ari itsinda rishingiye ku kwemera kimwe n’ayandi yose, kandi rigomba gufatwa nk’ayandi madini.

Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’ikirego aho umugabo yareze ishuri ko ryirukanye umukobwa we kuko afite ibisage (dreadlocks).

Uwo mubyeyi yavuze ko umukobwa we afite ibisage kuko umuryango we uri mu kwemera kwa Rastafari.

  Reba hano indirimbo ya 2T uyuboye Abarasta mu Rwanda