Uwicyeza Pamella anyuzwe n'indirimbo Jowest ashyize hanze yise ‘Agahapinesi’ agusha ku rukundo rw'abahanzi bamamaye barimo Meddy, The Ben, Yago na Knowless

Jowest ukomeje kwizihira abakunzi be mu bihangano bitandukanye birimo “Hejuru” na “Ndatinda”, yongeye gushyushya abafana ashyira hanze iyo yise ‘Agahapinesi’ ivuga ku nkuru y’umusore wifuza urukundo nk’urwa bimwe mu byamamare nyarwanda.

Aug 12, 2022 - 20:41
Aug 12, 2022 - 20:41
 0
Uwicyeza Pamella anyuzwe n'indirimbo Jowest ashyize hanze yise ‘Agahapinesi’ agusha ku rukundo rw'abahanzi bamamaye barimo Meddy, The Ben, Yago na Knowless

Jowest aganira n'itangazamakuru yavuze ko "Agahapinesi ishingiye ku nkuru y’umusore uba wifuza  gukundana nk’abandi ariko byaranze.”

Ku ngingo ijyanye no kuba hari ibyamamare binyuranye yagarutseho mu ndirimbo ye, yagize ati:”Urebye bariya nagarutseho bari mu byamamare ubona ko biryohewe mu rukundo, nifuje rero gusobanura ishusho y’urukundo uwo musore aba yifuza.”

Indirimbo y’uyu musore mu masaha macye imaze igiye ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, ikaba imaze kwishimirwa cyane by’umwihariko kuri Youtube ikoreshwa n’abatari bacye mu Rwanda, aho imaze kurebwa inshuro zigera ku bihumbi 20.

Muri abo hakaba harimo na Uwicyeza Pamella, wasangije abamukurikira ku mbuga ze agace kagaruka ku rukundo rwe na The Ben.

Mu bindi byamamare bivugwa muri iyi ndirimbo nk’uko Jowest abivuga bigaragara ko urukundo rwabo ruryoshye harimo Meddy na Mimi, Knowless na Clement kimwe na Yago n’umukunzi we.

Indirimbo z’uyu musore zikaba zikomeza kugira igikundiro cyo hejuru kuva yakwinjira mu muziki by’umwuga mu mwaka wa 2021, ariko by’umwihariko indirimbo “Hejuru” ikaba ariyo yamufunguriye amarembo.