Babishyize hanze, amakimbirane hagati ya Madonna na 50 cent yasobanutse

50 Cent na Madonna barebanaga ay'ingwe. Umwuka mubi hagati yabo uri kuvugutirwa umuti.

Dec 9, 2021 - 07:51
 0

Yanditswe na Assila Uwineza

Nk'andi makimbirane yose, n'ibi nabyo byatangiriye ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.uyu mwamikazi wa w'injyana ya Pop, Madonna yariyashize hanze amafoto ye yambaye akenda kagaragaza umubiri we cyane amabere ubundi ahita ayasiba, arinabwo yiseguye kubakunzi be avugako impamvu yayasibye ari uko imoko y'amabere yagaragaye kandi mu muco we igice kitemewe kugaragazwa Ari imoko z'amabere bitewe Nuko zonsa abana.


Muri ayo mafoto yari yasibwe 50 Cent yafashemo imwe ubundi yongera kuyishyira ku rubuga rwa Instagram mu rwego rwo gusebya no gupfobya maze yandikaho ati “Umwanda usekeje nigeze kubona, Madonna munsi y'igitanda, yigira nk'isugi kumyaka 63”. 


Na Madonna ntiyigeze abyakira neza kuko nawe yahise amusubiza ubwo yahise ashira ifoto igaragara bari kumwe ku rubuga rwa Instagram ubundi yandikaho ati “Nguyu 50 Cent yigira nkaho Ari inshuti yanjye,ariko yahisemo kunsebya cyane. Ese uyu ni uwo mwuga wahisemo gukora Wo gusebya abantu nk'umuntu ukuze kandi w'umuhanzi?”.


Nyuma y'ibi Madonna yongeye ashira amashusho ku rukuta rwa Instagram Ubundi yandikaho ati ikunde” muri ayo mashusho yavugaga uburyo akunda uko agaragara ariko akagaragaza uburyo hari abantu bikomerera gushima abandi ahubwo bagasebanya, ariko ubudasa bwe arabushima cyane atitaye kuri abo basebanya.


Nyuma y'igihe kitari kinini 50 Cent, yahise ajya ku rubuga rwe rwa Twitter Ubundi yandika asaba imbabazi umwamikazi wa Pop agira ati “ Nshobora kuba narababaje Madonna, mbabarira kuko sinaringendereye kukubabaza ariko njyewe navuze ibyo natekerezaga ubwo nabonaga ifoto kubera  ahantu nigeze kuyibona mbere.” Arakomeza ati “nizereko wakiriye imbabazi zanjye.”



Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175