MONUSCO yongerewe ubushobozi bwo guhashya iterabwoba n’inyeshyamba muri Congo

Nyuma yaho  MONUSCO ivugururiwe inshingano,yahawe uburenganzira bwo gukoresha imbaraga zidasanzwe mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Dec 8, 2021 - 22:56
Dec 9, 2021 - 06:31
 0
MONUSCO yongerewe  ubushobozi bwo guhashya iterabwoba n’inyeshyamba muri Congo

Buri mwaka ingabo zashyizweho n’ Umuryango w’ Abibumbye ngo zigarure amahoro mu burasirazuba bwa Congo zizwi nka MONUSCO zivugururirwa inshingano.

Mu ntangiriro z’ iki Cyumweru zavugururiwe inshingano, zemererwa gukoresha imbaraga mu gufasha ingabo z’ igihugu cya Congo, FARDC mu guhashya Inyeshyamba. Ndetse ngo zishobora no gufasha n’ iza Uganda; UPDF ziri mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba zirwanya ubutegetsi wa Uganda za ADF zikorera mu burasirazubwa bwa Congo.

Ibyo byemejwe n’ ubutumwa bwavuye i New York,ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye , Umugaba mukuru w’ ingabo za MONUSCO ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo, Marcus De Sa Affonso Da Costa yemereye umugaba mukuru w’ ingabo za Congo; Celestin Mbala Munsense ubufasha mu guhashya inyeshyamba. 

Da Costa yabwiye Radio Okapi ko bafite ingabo ziva mu bihugu 14 biteguye kuzakoresha imbaraga zidasanzwe mu kurengera abasivile bahashya imitwe yitwaje intwaro,ariko bazabikora mu njyana y' inshingano z’ umuryango w’ Abibumbye no kubaha ikiremwa muntu.

Izi ngabo za MONUSCO zimaze muri Congo imyaka irenga 20, ariko zinegwa n' abaturage kudakora inshingano zabo neza,bamwe  bakerura  bakavuga ko ntacyo bamaze muri Congo.

MONUSCO ifite inshingano zo gufasha ingabo na polisi mu gucunga umutekano w’ abaturage. Ikomeza  itangaza ko izafasha FARDC ku rwego rwo hejuru mu ntambara yo gusenya imitwe ikorera mu mashyamba ya Congo.

Mu kurwanya ADF,bavuze ko batazafasha ingabo za Uganda bazafasha iza Congo. Mu mvugo isa n’ ihabanye n’ ibyo yatangaje yavuze ko bazafasha ingabo za Congo ariko kuko barimo gufashanya n’ iza Uganda, hazabaho kugirana imikoranire.

Amakuru atangazwa na BBC avuga ko ingabo za Uganda  zifatanyije n’ iza Congo zirimo guhashya ADF. Bakomeza batangaza ko nyuma yo kuraswaho n’ indege ndetse n’ ibibunda bya rutura ku nyeshyamba za ADF, izi nyeshyamba zakwiriye imishwaro abandi bamanika amaboko.

Nta gace kazwi neza iyi mirwano irimo kuberamo. Batangaza ko ikibakomereye usanga abarwanyi b’ uwo mutwe ari insoresore zo mu duce twa Beni, aho babona batsinzwe bagahita bakuramo imyenda ya gisirikare maze bakambara iya gisevile, bakajya mu ngo.

Radio Okapi izwiho kuba ifashwa na UN(Umuryango w’ Abibumbye) itangaza ko mu gihe ADF yumvise ko mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru hagiye kuba ibihe bidasanzwe, ngo biravugwa ko ADF yahise ihungira i Mambasa mu ntara ya Ituri.

Inyeshyamba za ADF zarahunze uduce barimo nka Beni ya mbere na Beni ya Kabiri, ndetse ngo n’ umukuru wabo: Moussa Sega Baluku ntagifite ibirindiro bihoraho. Agenda araraguza mu baturage bashyigikira uyu mutwe mu ibanga.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.