Umugabo yishe umugore amuziza umugati

Umugore yahahiye abana umugati, umugabo arawurya wose, nyuma yaje kwitura inabi uwo wawuguze!

Jan 8, 2023 - 18:46
Jan 8, 2023 - 19:03
 0
Umugabo yishe umugore amuziza umugati


Kuri uyu wa 8 Mutarama 2023, inkuru idasanzwe yagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Nigeria, yavugaga ko umugati watumye umugabo witwa Ndubisi Wilson  yivugana umugore we witwa Ogochukwu Anene babyaranye abana batanu (5), byabereye muri Leta Enugu ho muri Nigeria. Umugore yahahiye abana umugati awubika mu gikoni, umugabo aca ruhinga nyuma arawurya, aza no kumwitura inabi.


Umugore yabanje gusaba umugabo ko yajya guhahira abana umugati, umugabo arabyanga. Umugore yafashe umwanzuro wo kujya kuwigurira, akiwuzana yawujyanye kuwuhisha mu gikoni. Umugabo yawegereye arawurya arawumara. Umugore yamubajije impamvu atasigiye abana n'akamanyu, umugabo yahise amuraha amukubita hasi, atangira kumukubita kugeza amunogeje. 


Ubuzima bwakomeje kugenda bumucika gato gato birangira ashizemo umwuka. Uwo mugabo Wilson yahiye ubwoba, ashaka uburyo yamwishyingurira kugira ngo asibanganye ibimenyetso.


Abaturanyi babo bahishuye ko uwo mugore yitondaga dore ko yari ashinzwe amasomo ku kigo cya Amenyi Secondary School 2000 cyo muri ako gace.

Bakomeje bavuga ko intonganya zari zarabaye karande muri urwo rugo rwabo.


Iperereza ryimbitse rirakomeje.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.