Abasirikare 600 ba Ukraine bishwe n'u Burusiya nyuma yagahenge k'imirwano

U Burusiya buratangaza ko bwahitanye abasirikare 600 ba Ukraine nyuma yagahenge k'imirwano gusa Ukraine irabihakana yivuye inyuma

Jan 8, 2023 - 21:35
 0
Abasirikare 600 ba Ukraine bishwe n'u Burusiya nyuma yagahenge  k'imirwano

Kuri tariki ya 6 Mutarama 2023, ahagana i saa 12h00 za Moscow mu Burusiya nibwo u Burusiya bwari bwatangaje agahenge k'imirwano kari kumara amasaha 36 kugera tariki ya 7 saa 00h00.

Nyuma y'uko u Burusiya butangaje agahenge k'imirwano, Leta ya Kyiv yahise itera utwatsi icyo cyifuzo cy'u Burusiya cyo guhagarika intambara kubera kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli yaba-Orthodox  yari kuba tariki ya Karindwi Mutarama.

Icyo gihe Ukraine yavuze ko u Burusiya ari amayeri yo kugira ngo babe baruhutse amasasu yabanya-Ukraine kurugamba. Ukraine yatsembeye Moscow ibyo gutanga agahenge k'imirwano.

Nyuma y'agahenge k'imirwano byagenze gute?

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yatangaje ko  abasirikare barenga 600 bo muri Ukraine baguye mu gitero cy’u Burusiya cyabereye i Kramatorsk cyakozwe mu “kwihorera” kubera igitero cya Ukraine cyagabwe kuri Makiivka yigaruriwe n’u Burusiya mu cyumweru gishize.

U Burusiya bukimara gutangaza iyi nkuru,Leta ya Kyiv kuri iki cyumweru yamaganye ibyo Moscou ivuga ko hari umubare munini w’abasirikare ba Ukraine baguye mu gitero cy’u Burusiya giherutse kubera i Kramatorsk mu Burasirazuba bwa Ukraine nk'uko tubikesha ikinyamakuru cya Alijazira.

Nta mbunda yageze Kramatorsk( Ukraine)

Itsinda ry' Abanyamakuru ba CNN ku butaka bwa Ukraine ntirigaragaza ko hari abantu benshi bahitanwa muri aka gace. Iri tsinda ryatangaje ko nta gikorwa kidasanzwe kiri muri Kramatorsk.

Nubwo ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw'isi biri guhakana ibyiki gitero cyahitanye benshi mu ngabo za Ukraine ari ko kandi ibinyamakuru byo kuruhande rw'u Burusiya nabyo birabyemeza.

Umukino udasanzwe wo kwigamba kumpande zombi nawe ukaba ukomeje gufata intera muri iyi ntambara,buri ruhande rugenda ruvuga ko rwamaze abasirikare burundi  ruhande.

Nina ko ibinyamakuru nabyo byarangije gufata uruhande bigomba gushyigikirwa nk'uko buri gihugu cyafashe uruhande gishyigikiye.

Imfungwa 100 z'intambara zahererekanijwe hagati y' u Burusiya na Ukraine

Kuri iki cyumweru, u Burusiya na Ukraine byahererekanyije imfungwa hamwe n'abasirikare 100 basubira mu bihugu byabo, nk'uko abayobozi bo mu bihugu byombi babitangaza.

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya mu itangazo ryayo yatangaje ko kubera inzira y’imishyikirano, abasirikare 50 b’u Burusiya bafashwe na Ukraine basubijwe mu Burusiya.

Imfungwa zasubiye mu muryango yazo ku mpande zombi

Andriy Yermak, uvugira ibiro bya Perezida wa Ukraine yemeje ko abasirikare 50 ba Ukraine bafashwe n’u Burusiya basubiye muri Ukraine.

Ukraine n'u Burusiya bahererekanyije imfungwa inshuro zingana gute?

Kuva tariki ya 24 Gashyantare 2022, u Burusiya bwatangiza ibibitero bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine,ubu ni inshuro ya 36 impande zombi zihererekanya imfungwa z'intambara.

       VBenshi bamaze gusubira mu bihugu byabo

Abantu basaga 1646 ni ukuvuga abasirikari n’abasivili  basubiye iwabo muri Ukraine, nk’uko icyicaro gikuru cy’umuhuzabikorwa gishinzwe kuvura imfungwa z’intambara muri Kyiv kibitangaza.