Burundi: Imfungwa nyinshi zatakarije ubuzima mu nkongi y’umuriro yafashe Gereza

Abagera kuri 38 basize ubuzima mu nkongi y’umuriro yafashe gereza ya Gitega mu Burundi

Dec 7, 2021 - 20:50
Dec 7, 2021 - 21:50
 0
Burundi: Imfungwa nyinshi zatakarije ubuzima mu nkongi y’umuriro yafashe Gereza

Umwanditsi : Niyonkuru Augustin

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri mu masaha ya saa kumi za mugitondo, ni bwo inkuru yamenyekanye ko Gereza nkuru ya Gitega yafashwe n’inkongi y’ umuriro abagera kuri 38 bahasiga ubuzima.

Biravugwa ko iyo nkongi yaba yatewe n’ insinga z’umuriro w’amashanyarazi.

Icyegera cy’umukuru w’ igihugu cy’ Uburundi,Prosper Bazombanza avuga ko imfungwa n’ abagororwa bagera kuri 69 mu bagera 1500 bafungiwemo muri iyo gereza ni bo bakomeretse.

Prosper Bazombanza yakomeje asobanurira BBC ko 34 barimo ari bo bakivugwa naho 35 bamaze kuvugwa ko barohewe  bakaba bamaze no gusubizwa muri gereza.

Amakuru yatanzwe na BBC avuga ko iyo nkongi yafashe gereza nka saa kumi za mugitondo ifungwa n’ abagororwa bari baryamye,bamwe muri bo bagisinziriye.

Amashusho yakomeje guhererekanwa ku mbugankoranya mbaga agaragaza bamwe mu mfungwa bapfuye bazira iyo nkongi y’ umuriro. Bamwe mu mfungwa bavuga ko imodoka zizimya umuriro zaje zitinze,zisanga byinshi byononekaye.

Abapolisi bahise bakora uko bashoboye barokora abari basigaye n’ ibindi bintu.

Abaganga nabo bahageze batumweho,ngo bahageze basanga abagera kuri 38 bamaze kuhasiga ubuzima. Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga.

Ishyirahamwe rishinzwe kurwanya iyica rubozo mu Burundi; ACAT-Burundi batangaza ko iyo gereza igenewe gufungirwamo abantu bagera kuri 400. Ariko amakuru ava muri iyo gereza avuga muri iyo gereza agaragaza ko hafungiwe imfungwa n’ abagororwa barenga 1500.

Kugeza ubu igipolisi cy’ Uburundi ntacyo kiratangaza kuri iyo nkongi y’ umuriro.

Si ubwa mbere inkongi y’ umuriro yadutse muri iyo gereza: ku wa 21 Kanama uyu mwaka nabwo iyi gereza yafashwe n’ inkongi y’ umuriro ariko ntawahasize ubuzima.

 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.