Nyuma yo gupfa, imbwa 5 zituye nyirazo kumurya
Umugore w'imyaka 67 yasanzwe mu nzu yapfiriyemo, imbwa ze 5 zaramuriye bimwe mu bice bye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, inkuru yasakaye mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Argentina byemeza ko umugore witwa Ana Inès de Marotte w’ imyaka 67 yasanzwe mu nzu yapfuye, akaba yaratuye mu gace ka Santa Rosa. Bamusanze muri iyo nzu ku wa 31 Ukuboza 2023, nyuma y’ umunuko udasanzwe wari wararembeje abaturanyi. Basanze imbwa ze 5 zaramuhinduye ibiribwa byazo.
Uwo mugore yari yaraburiwe irengero mu Cyumweru cya kabiri cy’ Ukuboza 2023, ariko nyuma yaje gusangwa mu kigo cy’ ubuvuzi cyaho muri Santa Rosa, akaba yari yaragiye kwivuza. Nyuma yo kumuvura Ana Inès de Marotte yasubiye mu rugo, ntawongeye kumuca iryera.
Mu Cyumweru cya nyuma cy’ Ukuboza, abaturanyi batangiye kumva umunuko udasanzwe uturuka mu nzu uwo mugore yaratuyemo. Ku wa 31 Ukuboza, bafashe umwanzuro wo kubimenyesha Igipolisi cya Argentina.
Umwe mu bayobozi bo muri Santa Rosa, Fernando Martinez Cortez yavuze ko Igipolisi cya Argentina cyinjiye muri iyo nzu basanga umugore yarapfuye cyera. Imbwa ze 5 ntizamutinye kuko zamwadukiriye zimurya bimwe mu bice by’ umubiri we.
Umunyamategeko Òscar Alfredo Cazenave, yemeje ko abaganga bahishuye ko uwo Marotte yishwe n’ indwara ijyanye n’ imihumekere. Nyuma y’ urwo rupfu, imbwa ze 5 zaramuriye igice cye cy’ isura.