Nyuma yo gupfa, imbwa 5 zituye nyirazo kumurya

Umugore w'imyaka 67 yasanzwe mu nzu yapfiriyemo, imbwa ze 5 zaramuriye bimwe mu bice bye.

Jan 9, 2023 - 20:33
Jan 9, 2023 - 20:54
 0
Nyuma yo gupfa, imbwa 5 zituye nyirazo kumurya


Ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, inkuru yasakaye mu  bitangazamakuru  bitandukanye byo muri Argentina byemeza ko umugore witwa Ana Inès de Marotte w’ imyaka 67 yasanzwe mu nzu yapfuye, akaba  yaratuye mu gace ka Santa Rosa. Bamusanze muri iyo nzu ku wa 31 Ukuboza 2023, nyuma y’ umunuko udasanzwe wari wararembeje abaturanyi. Basanze imbwa ze 5  zaramuhinduye ibiribwa byazo.


Uwo mugore yari yaraburiwe irengero mu Cyumweru cya  kabiri cy’ Ukuboza 2023, ariko nyuma yaje gusangwa  mu kigo cy’ ubuvuzi cyaho muri Santa Rosa, akaba yari yaragiye kwivuza. Nyuma yo kumuvura Ana Inès de Marotte yasubiye mu rugo, ntawongeye kumuca iryera.


Mu Cyumweru cya nyuma cy’ Ukuboza, abaturanyi batangiye kumva umunuko udasanzwe  uturuka mu nzu uwo mugore yaratuyemo. Ku wa 31 Ukuboza, bafashe umwanzuro wo kubimenyesha Igipolisi cya Argentina. 


Umwe mu bayobozi bo muri Santa Rosa, Fernando  Martinez  Cortez  yavuze ko Igipolisi cya Argentina cyinjiye  muri iyo nzu basanga  umugore yarapfuye cyera.  Imbwa ze 5 ntizamutinye kuko zamwadukiriye zimurya bimwe mu bice by’ umubiri we.


Umunyamategeko  Òscar Alfredo Cazenave, yemeje ko abaganga bahishuye ko uwo Marotte  yishwe n’ indwara ijyanye n’ imihumekere. Nyuma y’ urwo  rupfu, imbwa ze 5  zaramuriye igice cye cy’ isura.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.