Impamvu Etienne Nkuru yahisemo kuririmba-Video

Etienne Nkuru ni umuhanzi uririmba izihimbaza Imana. Akiri mu Rwanda yaririmbaga muri Worship team. Ubu atuye muri Canada. Mu 2018 yasohoye album yitwa”Ndarinzwe”. Ubwo yakoraga igitaramo cyo kuyimurika cyaritabiriwe cyane abona ko umugambo w’Imana wo kogeza inkuru nziza imushyigikiye. Yatangiye umuziki akiri muto, yaririmbaga muri korari z’abana kugeza ageze mu z’abakuru akanaziyobora. Yaganiriye na Baganizi Olivier agaruka ku rugendo rwe n’intumbero ze.  

Aug 18, 2021 - 14:16
Aug 18, 2021 - 14:17
 0
Impamvu Etienne Nkuru yahisemo kuririmba-Video

Ubutumwa utambutsa mu bihangano ni ubuhe?

 Ubutumwa bwishi ngarukaho ni ugusenga. Iyo ucitse intege senga, ubabaye senga, wihebye senga. Gusenga ni wo muti w’ikibazo cyose unyuramo.

Akazi kawe gahurira hehe no kuririmba?

Akazi nkora ntabwo gahuye no kuririmba ariko ngira umwanya w’akazi nkagira n’umwanya wo kuba imbere y’Imana nkora ibikorwa bijanye no kuririmba.

 Iyi ndirimbo wasohoye irimo butumwa ki?

Gushima Imana. Iri mu Kishwahili nayise “ASANTE”. Ubutumwa bukubiyemo  ni ugushima ku byo yankoreye umwaka wose no kuba yarampaye umwana w’umuhungu nibutsa abantu ko dukwiriye gushima Imana ku byo yadukoreye niyo bitari byoroshe kubera Covid-19.

 Itandukaniro riri hagati y’uririmbira Imana nuririmba indirimbo zisanzwe?

Hahah rirahari cyane umuririmbyi wese cyangwa se umustar w’izisanzwe baririmbira abantu, baririmba umuntu ariko twebweho turirimbira Imana yaremye abantu. Tuyisingiza tuyishyira hejuru ku mirimo yayo yakoze  turayiramya, tukayibwira ko ntacyo dushoboye ko ariyo ishoboye byose.

Ese umuziki wa gospel wakiza umuntu akava mu bukene

 

Ubu aho umuziki wa gospel ugeze mu Rwanda si nkambere. mbona hari impinduka. Ni ukubishimira Imana ariko kudatera imbere cyane mbona biva mu ma matorero abahanzi basegeramo ntago babashyigikira nkuko bikwiye kandi umuririmbyi ni inkingi ikomeye mu rusengero rero numva byaba byiza ko amatorero ashyigikira cyane abantu bakora umuziki.

Ubabazwa ni iki?

 Mbabanzwa n’umuntu udakoresha igihe cye mu gukorera Imana cyane cyane umusore. Nkunda Kuba mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.

Reba hano indirimbo ye

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175