bamwe bahamya ko Rayvanny ari kurya umutima Paula Kajala abandi bagakeka ubukwe  

Umuhanzi wubatse izina muri muzika ya Bongo Flava Rayvanny na Paula Paul Majani bari mu myiteguro yo kubana. Ni nyuma yo kuvugwaho inkuru zitandukanye zaje no kujyana muri gereza Rayvanny ariko agatanga ihazabu.

Aug 18, 2021 - 09:31
Aug 18, 2021 - 14:24
 0
bamwe bahamya ko Rayvanny ari kurya umutima Paula Kajala abandi bagakeka ubukwe  
bamwe bahamya ko Rayvanny ari kurya umutima Paula Kajala abandi bagakeka ubukwe  
bamwe bahamya ko Rayvanny ari kurya umutima Paula Kajala abandi bagakeka ubukwe  
bamwe bahamya ko Rayvanny ari kurya umutima Paula Kajala abandi bagakeka ubukwe  

Ku mbuga nkoranyambaga za Rayvanny ari gushyiraho amafoto atandukanye ateguza abamukurikira umubano uganisha ku bukwe. Rayvanny hari abatamushyigikiye muri uru rugendo bagahamya ko ubukwe butazaramba. Bongeraho ko niyo ubukwe bwaba nta mwaka washira bataratandukana, nkuko ibi byabaye ku mugore we Fahyma bakundanye bakanabyarana umuhungu witwa Jaydan.

Rayvanny avuga ko hari abahanzi bari kumuca intege ariko ntazabaha umwanya

Ubundi kuba warakundanye n’umukobwa mukabyarana nyuma mugatandukana birasanzwe. Icyokora Baba Levo na Dura Makabira babona uyu muhanzi ari mu mikino kuko Atari umugabo wo gukora ubukwe. Bati:’’Rayvanny ahora mu mukino yo gukinisha abakobwa batandukanye rero nta bukwe azakora”. Kuba aba bahanzi bakorana bya hafi na WCB bivuze ko bazi neza Rayvanny n’ingeso ze zo guhinduranya abakobwa nka Diamond Platnumz akesha ubwamamare. Rayvanny ari gukoresha uyu mukobwa mu nyungu ze nyamara nyamwari ntazi ikijya mbere ahubwo ati:’’Rayvanny ni umugabo w’indoto zange”. Twabibutsa ko higeze kubaho gushwana hagati ya Rayvanny na Harmonize bapfa gutereta uyu mukobwa. Harmonize yari mu rukundo na nyina Kajala Masanja. Uyu Kajala ni nyina wa Paula Kajala . icyo gihe yari afite imyaka 18 kandi bitemewe kumurongora. Rayvanny yitabye polisi atanga ihazabu birarangira. Ubu uyu mukobwa yujuje imyaka 19 ku buryo yemerewe gukundana na Rayvanny. Urukundo rwabo rwahujwe na Hamisa Mobeto kuko ni we wazaniye Rayvanny uyu mukobwa amwibye nyina. Kajala Paula (Paul Paula Majani) w’imyaka 19 wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.

Ibyo wamenya kuri Paula Kajala

Paula Kajal yavutse yitwa Paula Paul Majani. Ni umukobwa w’umunyamideri Kajala Masanja. Yamamaye mu makimbirane ya Harmonize na Rayvanny, igihe byavugwaga ko bombi bahararanye kandi akiri muto. Paula Kajala afite imyaka 19. Yabonye izuba mu 2002. Avuka kuri Frida Kajala Masanja. Se yitwa Paul Matthysse mu gutunganya imiziki (producer) yiyise P Funk Majani. Uyu mukobwa yiga mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye. Arota kuzakina ikinamico no kuba umunyamideri byahamye. Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka hagiye hanze amashusho ya Vannyboy na Paula basinze. Ayo mashusho yafashwe na Hamisa Mobeto. Kubera ko nyina yari ahararanye na Harmonize byaje kuba birebire. Icyo gihe Paula yarimo asomana na Rayvanny nyamara yari aifte imyaka 18 kandi bitemewe.

Mu minsi ishize nabwo uyu mukobwa yavuzwe mu rukundo na Harmonize wigeze gucudika na nyina. Icyo gihe bahimbye ibinyoma ko Rayvanny yagaragaje amafoto ya Harmonize aryamanye na Kajala Paula. Bayasakaza ku mbuga nkoranyambaga nyuma Rayvanny yaje gusaba imbabazi. Icyabiteye nuko Rayvanny yari yababajwe no kubona Harmonize asomana n’uyu mukobwa nyamara mu mezi make yari yamubwiye ko akiri muto bitemewe. Rayvanny yababajwe no kuba Harmonize ari gutereta umukobwa na nyina icyarimwe. Uyu mukobwa bivugwa ko ashobora kuba atunze ibihumbi $45.

Umwanditsi: Havugimana Lazare

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175