Yagendanye ishinge n'indodo imyaka 11
Inkuru ikomeje gukwirakwira harya no hino ku Isi, ivuga ku mugore wasizwemo ibikoresho byo kwa muganga akabigendana imyaka 11.
Umugore wo mu gace ka Colombia ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yatangaje benshi ubwo yavumburwagamo ibyari bimaze iminsi bimubangamiye. Yari amaze imyaka itari mike agendana ububabare, akayoberwa ibyo aribyo. Yagiye kwa muganga basanga ni ishinge n'indodo yasizwemo nyuma yo kubyazwa mu mwaka wa 2012.
Iyi nkuru yavuye i Colombia igahinguranya Isi yose, ivuga ko mu mwaka wa 2012, uyu mugore yagiye kubyara nk'abandi maze abyara umwana we neza, yari imbyaro ye ya kane. Nyuma yo kumubyara abaganga bamwibagiriwemo ishinge ndetse n'indodo mu mubiri we.
Ni ibintu byakomeje kumubangamira kuko yahoranaga uburwayi akumva atameze neza. Muri icyi Cyumweru nibwo yagiye kwa muganga, baramusuzuma basanga hari ibintu bidasanzwe biri mu mubiri we.
Baramubaze basanga ni ishinge ndetse n'indodo ziri mu mubiri we. Akaba yarazibanye imyaka irenga imyaka 11.
Gusigwamo ibikoresho byo kwa muganga ni ibintu bikunda kugaragara mu mavuriro atandukanye hirya no hino ku Isi, bityo abaganga bakaba basabwa gukorana ubwitonzi bakarwanya icyo kibazo.