G.Rodriguez atera utwatsi ku bivugwa ko ari hafi yo gutandukana na Cristiano Ronaldo
Georgina Rodriguez amaherezo yateye utwatsi ibihuha bivugwa ko ari hafi yo gutandukana na Cristiano Ronaldo.
Georgina Rodriguez, umufatanyabikorwa ndetse akaba n'umufasha wa Cristiano Ronaldo, yahakanye amakuru avuga ko afitanye umubano mubi n’umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Porutugali. Ariko ibyo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram bigasobanura ibindi.
Hari amakuru aherutse gutangazwa mu bitangazamakuru byo muri Esipanye avuga ko Ronaldo 'yarambiwe' Rodriguez, kandi ko abo bombi bashakanye bashobora kuba bagiye gutandukana. Umuhanzi wo muri Espagne , Abel Planelles, yatangaje ko abo bombi batonganye cyane mbere yo kwinjira mu ndege bwite ya Ronaldo, imbere y’abandi bantu benshi cyane ku kibuga cy'indege.
Nkuko amakuru abitangaza, Rodriguez ntabwo yavuganye n'abakozi bari mu ndege kandi yanze no kuvugana na Ronaldo mu rugendo. Izi mpaka zakajije umurego ku bivugwa ko Ronaldo na Rodriguez basangiye abana babiri, bari mu nzira yo gutandukana biturutse ku bibazo by’imibanire hagati yabo.
Nubwo ubusanzwe Rodriguez yirinze gukemura kugira icyo avuga ku bihuha nk'ibi, yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram agaruka kuri iki kibazo.
Yashyizeho ifoto y’ikirere cy'ijoro hamwe n’amagambo yo mu ndirimbo "Iyo mba narapfuye" y’umuhanzi w’ Umunyamerika Romeo Santos.
Ni igisubizo cyatanzwe mu buryo bya gihanga. Bamwe bakavuga ko ari amagambo agaragaza ko yihebeye Cristiano ariko abandi bakavuga ko agaragaza ukwicuza kuba yarashakanye na Cristiano, ko yaba afite agahinda gakabije aterwa n'umubano mubi waba uri hagati yabo.
