Umwe yapfuye, 200 Bakomerekeye I Napoli,Mugihe cyibirori cyo kwishimira igikombe

Ibihumbi by'abafana muri Udine, kuri Stadio Maradona i Naples no hirya no hino mu mujyi munini wo mu majyepfo y’Ubutaliyani babyinnye cyane nyumva y'ifirimbi ya nyuma

Nov 30, -0001 - 00:00
 0
Umwe yapfuye, 200 Bakomerekeye I Napoli,Mugihe cyibirori cyo kwishimira igikombe

Uyu munsi, ibitangazamakuru byatangaje ko umusore w'imyaka 26 yapfiriye i Naples nyuma yo gukomeretswa n’amasasu yarashwe mu ijoro ry’ibirori byakorewe Napoli yegukanye igikombe cya gatatu cya Serie A.

Abandi bantu batatu bakomerekeye muri ibi birori.

Nk’uko ikinyamakuru Corriere della Sera kibitangaza , kugeza ubu ntiharamenyekana niba amasasu yarashwe mu rwego rwo kwishimisha, cyangwa niba ari ibikorwa by'ubugizi bwa nabi.

Ikinyamakuru La Stampa cyavuze ko uwahohotewe yapfuye nyuma yo kujyanwa mu bitaro. Polisi iri gukora iperereza.

La Stampa yavuze ko abantu barenga 200 bagejejwe mu bitaro ijoro ryos.

Ku mugoroba wo ku wa kane, Napoli yanganyije na Udinese igitego 1-1, yegukana igikombe cya gatatu cya shampiyona.

Ibihumbi by'abafana muri Udine, kuri Stadio Maradona i Naples no hirya no hino mu mujyi munini wo mu majyepfo y’Ubutaliyani babyinnye cyane nyumva y'ifirimbi ya nyuma

Bonheur ABAYO Sport Journaliste