Ed Sheeran yatsinze urubanza yaramazemo iminsi

Urukiko rw' i New York rwanzuye ko umuhanzi mpuzamahanga Ed Sheeran nta cyaha yakoze mu byamukekwagaho ko yiganye indirimbo ya Marvin Gaye.

May 5, 2023 - 12:07
May 5, 2023 - 12:29
 0
Ed Sheeran yatsinze urubanza yaramazemo iminsi
Ed Sheeran yagizwe umwere, (photo; Internet)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Gicurasi 2023 nibwo byamenyekanye ko umuhanzi ufite inkomoko mu gihugu cy' Ubwongereza, Ed Sheeran yagizwe umwere ku byaha yarakurikiranyweho byo gushishura indirimbo ya nyakwigendera, Marvin Gaye yitwa "Let's Get it On" yashyize hanze mu myaka ya 1970 ngo ayikuramo iyitwa "Thinking Loud" yashyize hanze mu mwaka wa 2014.

Ni imyanzuro y'urubanza rw' i Manhattan ho muri Leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika,  yasomwe ku wa Kane, 4 Gicurasi igaragaza ko umuhanzi Ed Sheeran w'imyaka 32 nta cyaha yakoze kubyamuregwaga ko yiganye indirimbo y'uwo nyakwigendera Marvin Gaye. Ngo iyo ndirimbo ya Ed Sheeran nta kwigana kurimo ni igihangano ke ku giti ke.

Bagisoma iyo mwanzuro y'ibyavuye mu busesenguzi bw'abacamanza, ikagaragaza ko Ed Sheeran ari umwere, uyu Mwongereza yahise ajya kureba aho umugore we Cherry Seaborn yarari muri icyo cyumba cy'iburanisha, aramushimira ko yaje kumushyigikira akaba kandi atahanye insinzi.

Yabwiye itangazamakuru ko urukiko rwerekanye ukuri kandi rushyigikiye ubuhanzi.

Igitangazamakuru "People Magazine" cyanditseho ku wa Kabiri umwe mu bacamanza witwa Ilene yabajije Ed Sheeran icyo yakora igihe yaba atabaye umwere. Ed Sheeran yamusubije agira ati;" Nahita mpagarika umuziki nabona ko ntacyo nduhira. Kandi urabona ukuntu ndara amajoro nandika indirimbo."

Uwafashije Ed Sheeran kwandika iyo ndirimbo, "Thinking Loud" witwa Wadge na we yavuze ko urukiko rwaciye urubanza mu buryo buciye mu mucyo.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.