Agiye kwandika amateka! Peacemaker yateye umugongo Isibo TV yerekeza ku Inyarwanda.com
Umunyamakuru umenyerewe cyane mu busesenguzi mu bijyanye n'imyidagaduro haba mu Rwanda n' imahanga, Peacemaker cyangwa se Pundit 250 yahishuye ko yamaze gusezera aho yakoreraga, Isibo tv yerekeza ku kindi gitangazamakuru cy' ubukombe mu myidagaduro nyarwanda.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere, 15 Gicurasi 2023 umunyamakuru umenyerewe mu gusesengura ibijyanye n'imyidagaduro mu Rwanda n'imahanga, Mbarubukeye Etienne Peacemaker uzwi nka Pundit 250, yahishuye ko yamaze gusezera televiziyo yakoreragaho, Isibo tv yaramazeho imyaka igera kuri ibiri (2). Yerekeje ku gitangazamakuru cy'ubukombe mu myidagaduro yo mu Rwanda, Inyarwanda.
Iki gitangazamakuru Inyarwanda cyatangiye cyandika ku bijyanye n'imyidagaduro guhera mu myaka yashize, kizwi nka Inyarwanda.com ubu kikaba cyaragutse kigira n'izindi mbuga zitandukanye, cyagaragaje ko cyamaze kwakira Mbarubukeye Peacemaker nk'umunyamakuru wabo mushya.
Uyu Pundit 250 yahamirije aya makuru Thefacts.rw, yagize ati;" Ni byo namaze gusezera Isibo tv, nari mpakoze imyaka ibiri. Nkaba nerekeje ku Inyarwanda."
"Ndashimira cyane Isibo tv kuko ni igitangazamakuru nigiyeho byinshi mu by'uruganda rw'imyidagaduro."
Kimwe mu bintu bimujyanye ku Inyarwanda ni uguteza imbere imyidagaduro nyarwanda hategurwa ibihembo (awards) bifitwe mu biganza n'icyo gitangazamakuru.
Yabivuze ati;" Umushinga njyanye ku Inyarwanda, ni uwo gutangiza itegurwa ry' ibihembo bishimira abagize uruhare mu myidagaduro (Inyarwanda Awards)."
Yagarutse kandi ku yindi ntego ajyanye ku Inyarwanda.com nk'igitangazamakuru kirahirwa na benshi mu guteza imbere imyidagaduro nyarwanda. Yakomeje agira ati;"Intego ni ugukundusha imyidagaduro nyarwanda abanyarwanda n'ab'imahanga"
" Tugomba kandi gukundisha ibyamamare byo mu Rwanda bikongera gukundwa n'abanyarwanda. Ndashaka kubaka ikipe ihamye y'imyidagaduro."
Mbarubukeye Peacemaker ukoresha izina rya Pundit 250 kuri rubuga rwa Instagram akaba kandi afite impamyabumenyi y'ikiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda (UR-Huye Campus) i Butare aho yize Itangazamakuru n' Itumanaho (Journalism and Communication) yakanguriye Abanyarwanda gukomeza guteza imbere imyidagaduro nyarwanda.
Inyarwanda.com na yo yahamije aya makuru, (photos; Internet)
