Travis Scott yahishuye ko atigeze amenyako abantu bari gupfira mu gitaramo cye

Travis Scott yatangaje ko ubwo yaririmbaga mu iserukiramuco rya Astroworld ryabereye i Houston muri Leta ya Texas, ryasize abafana be bamwe bapfuye kubera umubyigano akaba ataramenye ko hari abari gukomereka ubwo yarari ku rubyiniro.

Dec 11, 2021 - 09:39
Dec 11, 2021 - 11:20
 0
Travis Scott yahishuye ko atigeze amenyako abantu bari gupfira mu gitaramo cye

Ibi yabitangaje kuri breakfast club radio show aho yavuzeko yagiye ahagarika kuririmba kenshi ariko ntamenye ibiri kuba. Avugako yagombaga guhagarika igitaramo ariko akamenya ko buri wese aho Ari ameze neza ariko ntiyigeze amenyako abafana be bari mu byago.

Yabajijwe ibyiyumviro bye nyuma yo kumva ko hari abaguye mu gitaramo cye cyabaye kuri Uyu wa 5 ugushyingo 2021, asubiza avugako yumva ameze nk'umuntu ufite ikintu gikomeye yatakaje. Ati "Ntakintu kimeze nkiki cyigeze kumbaho, burya abafana bageraho bakamera nk'umuryango, kuba bapfuye rero n'umuryango nabuze."  Yasoje avugako agiye kuba ijwi ry'abagizweho ingaruka n'iki gitaramo. 

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'abasaga 50,000. Abantu 10 bari hagati y'imyaka 10 na 27 nibo bapfuye bazize umubyigano.

Uwineza Assila Study in university of Rwanda, Huye campus in journalism and communication. I am journalist and writer.