HAITI: Ukekwaho kwihisha inyuma y'umugambi wo kwica perezida Jovenel Moïse yatawe muri yombi

Hari mu gitondo cyo ku wa gatatu ubwo inkuru mbi yatangazwaga bamwe babanza kumva ko bidashoboka. Tariki 7  Nyakanga uyu mwaka. Yari iwe mu rugo rwihariye kuko kuva mu 2010 inyubako ikoreramo umukuru w’igihugu yangijwe bikomeye n’umutingito wayisenye ikaba mu 2017 yaratangiwe kuvugururwa.

Jul 12, 2021 - 09:33
Jul 12, 2021 - 09:40
 0
HAITI: Ukekwaho kwihisha inyuma y'umugambi wo kwica perezida Jovenel Moïse yatawe muri yombi

 Mu ijoro ryo ku wa kabiri perezida wa Haiti bwana Moise yari iwe mu rugo n’umuryango we. Itsinda ry’abarwanyi babigize umwuga. Mercenaries baramuteye atiteguye baramurasa arapfa , umugore we arakomereka bikabije. Urupfu rwe rukimara gutangazwa mu gitondo cyo ku wa gatatu, isi yose yaguye mu kantu, abanya Haiti batangira kwibaza ikigiye gukurikiraho. Byinshi byaravuzwe ariko hari ibitaramenyekana kugeza ubu. Kuki perezida yishwe asanzwe iwe nk’aho ntabashinzwe kumucungira umutekano? Hari ubugambanyi bwabayeho? Ntiyari akunzwe n’abaturage.

Haiti ni igihugu kiri muri America y’amajyaruguru. Kiri mu birwa bya Carayibe. Mu burasirazuba bwacyo gihana imbibi na Repubulika y’abadominikani. Mu 2010 Haiti yahuye n’umutingito uhitana abarenga ibihumbi 200. Haiti ingana na 27,570Km2, Port au prince ni umurwa mukuru, abaturage bavuga igifaransa n’ururimi gakondo rwa creole. Haiti ituwe na miliyoni 11.26 nkuko imibare ya Banki y’isi ibigaragaza. Haiti yabonye ubwigenge mu 1804 dore ko yakolonijwe n’ubufaransa. Kuva I Kigali mu ndege werekeje muri Haiti wakwishyura $879 aya niyo make ashoboka mu gihe ntahantu waba wanyuze. Igicirio cyo mu minsi itatu ishize. Uhagarukiye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali wakoresha mile 7075 zingana na Km 11386 ukagera muri Haiti.

Ubundi perezida wa Haiti ni we uyobora igihugu, head of state, noneho minisitiri w’intebe akayobora guverinoma. Itegeko nshinga rigena ububasha bwa buri wese. Ibi ntibitandukanye n’ibya hano mu Rwanda kuko nubundi minisitiri w’intebe ni we mukuru wa guverinoma nyamara perezida akaba ayobora igihugu. Hari saa saba zijoro, iki gitero simusiga cyari cyateguwe neza ku buryo nta kosa ryagombaga gukorwa kugeza perezida yishwe. Ni abarwanyi bavuga ikesipanyoro nkuko amashusho bafashwe abigaragaza. Ubundi uyu mugabo iyo yabaga hari aho agiye ari mu baperezida babaga barinzwe cyane ku buryo yabaga akikijwe n’imodoka nyinshi zitaraswa. Hari abamurinda barenga 100 iwe mu rugo. Icyokora umuhinzi ajya inama n’inyoni zijya iyindi. Uko umutekano ukazwa ni nako abazakwivugana barushaho kwiga amayeri Arusha ayawe. Perezida Moise yishwe asuzuguwe cyane kuko bamusanzwe ku buriri, mu gitanda cye , bagiye barasa kugeza bamugezeho bamaze kurasa amasasu 12. Ntabwo hakoreshejwe imbunda zoroheje. Imwe muri zo ifite milimetero 9 ikaba iri mu bwoko bwa za caliber guns. Umugore we yarakomeretse ajyanwa mu bitaro I Miami muri Amerika. Impamvu yo kwivugana uyu muperezida na nubu ntiramenyekana.

Hari ibikekwa

Umunyamerika umwe ari muri batandatu bafashwe. Ikipe y’abamurashe bari abakomando, bafite umwitozo wo kwica ku buryo aho bagabye igitero badahusha. Bose bari baratojwe kwica. Bukeye polisi yatabaye ifata itsinda ry’abakekagwa ariko nta bimenyetso bigaragaza ko aribo bishe perezida. Bane muri bo barishwe, babiri barafungwa. Hari imodoka eshanu zakoreshejwe muri ubwo bwicanyi zafashwe, ibindi binyabiziga birakongezwa n’abaturage bari barakaye. Abarwanyi binjiye bigize abanyamerika bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge. Perezida akimara kwicwa, minisitiri w’intebe Claude Joseph yahise atangaza ko ari we perezida w’inzibacyuho. Yahise ashyiraho iminsi 15 idasanzwe. Mbere gato y’uko perezida Moise araswa yari yarashyizeho minisitiri witwa Henry ngo ayobore guverinoma. Bivuzeko yasize igihugu mu rungabangaba rwo kumenya ukwiriye kuba minisitiri w’intebe.

Ubu hari amahari hagati y’abo baminisitiri babiri. Umwe yari kurahira muri icyo cyumweru perezida yarasiwemo. Haiti rero ntigira inteko ishingamategeko igira ijambo. Iriho ariko ntacyo imaze. Ubu hari abasenateri 10 muri 30. 20 manda yabo yararangiye. Ni ibibazo byiyongereye mu bindi. Umuyobozi w’urukiki rw’ikirenga wakabaye ashyira ibintu ku murongo yishwe na coronavirus umwaka ushize mu kwezi wka gatandatu. Umwaka urashize atarasimbuzwa. Abishe perezida ni 13 barimo abahoze ari abasirikare ba Colombia. Haiti yasabye Amerika kuyitabara igashyira igihugu ku murongo. Abanyamerika babiri bafashwe bivugwa ko bari bigize abasemuzi b’abanyamahanga muri Haiti nyamara bari abicanyi babigize umwuga. Mu cyumweru gitaha uyobora ikipe ishinzwe umutekano wa perezida azahatwa ibibazo asobanure uburangare yagize kugeza perezida bamusanze mu gitanda akaraswa nkaho nta mutekano agira. Ubusabe bwo kuba Amerika yakohereza ingabo muri Haiti gucunga umutekano nabwo burategerejwe ko bwemezwa. Ubu ubwoba ni bwose muri icyo gihugu kiri mu bikennye ku isi aho abaturage bibaza ikizakurikira. Bose uko ari 13 bafashwe bishe perezida Moise bari abasirikare bo muri Colombia.

Hari babiri bishwe abandi 11 barafunze. Bamwe bageze muri Haiti mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka babanza kwiga neza ikibuga bashakisha amakuru yose birangira bishe perezida. Abo bicanye bari barahawe amahugurwa yo kurwego rwo hejuru n’igisirikare cy’amerika. Nyuma rero yo gutozwa bajyaga bakora ibiraka byo kwica nk’abasirikare bakodeshejwe bakishyurirwa akazi ko kwica. Colombia ni igihugu gifite abasirikare benshi bafite ubuhanga mu kwica aho rukomeye kuko abenshi bitoreje muri Amerika. Nyuma yo kwivugana uwo muperezida, Gen Jorge Vargas Luis uyobora polisi ya Colombia yavuze ko bagiye gukora iperereza bakamenya abo babigizemo uruhare. Hari abacuruzi bane bashobora kuba aribo bahaye akazi abo bicanyi bakajya kwica perezida. Umwe muri 13 bafashwe umwaka ushize yigeze guhamwa n’icyaha cyo kwica. Umugore we bamaranye imyaka 18 babana, yabwiye W Radio ko hari igihe umugabo we yamubwiye ko afite akazi keza giye kujya gukora atazi ko ari ukwica gusa. Operasiyo yatangiriye muri Colombia, berekeza muri Bogota mu kwa gatanu, bakomereza muri repubulika y’abadominikani babona kwinjira muri Haiti.

Abo barwanyi bavuye mu gisirikare cya Colombia hagati ya 2002 na 2018.  Bakimara gusezera baranzwe no guhabwa akazi ko kwica bakishyurwa akayabo. Impamvu yo kuba abanya-colombia bahabwa akazi ko kwica bakagakora batinubye biterwa nuko igihe cyose basezerewe mu gisirikare baba badafite ubundi buryo bwo kubonamo ibitunga imiryango yabo. Umwe mu basirikare bo muri Colombia yasobanuye ko iyo umusirikare agiye hanze y’igihugu aba ashobora guhembwa $2,700 mu gikorwa cyose cyo kwica. Nyamara ayo ntashobora kuyabona akiri umusirikare wa Leta. Umushara w’umusirikare muri Colombia ni $300 ku kwezi. Aya rero ni inshuro 9 z’ayahabwa abicanyi buri kwezi. Hari ibindi bihugu birimo abicanyi bavuye mu gisirikare cya Colombia. Birimo, Kabul, Mexico, Yemen, Emirates n’ahandi bashobora guhabwa akazi ko kwica ntibirirwa babitekerezaho kabiri kuko baba barasize imiryango yabo mu bukene kandi baratojwe kwica. Serious killers. Leta ya Haiti yamaze kwiyambaza Amerika ngo iyoherereze ingabo zirinde ikibuga cy’indege, imipaka, ibigega bya peteroli n’ibindi bikorwaremezo bishobora kugabwaho ibitero.

Kuri ubu muri Haiti, insoresore zitwaje intwaro ziraye mu baturage, imihanda ntikiri nyabagendwa mu ijoro,, amabandi yarakamejeje. Inzego z’ubuvuzi zirajegajega ku buryo coronavirus isya itanzitse. Bizeye kugobokwa n’inkunga z’amahanga. Ubu ibiganza biteze ko perezida Biden yatanga itegeko ryo kohereza inkunga muri Haiti. Hari ikipe y’abakozi ba FBI igiye koherezwa ku kibuga cy’indege kureba uko hacungirwa umutekano. Ubwicanyi bwabaye nta kabuza haratungwa agatoki amahanga. Harimo abafite ubwenegihugu bw’amerika, abo muri Colombia bose bivuganye perezida Moise. Mu masoko abifite bari guhaha ibiribwa birinda ko hazabaho gufunga ibintu byose bakicwa n’inzara. Bamwe mu bategetsi bo muri Haiti ntibavuga rumwe na minisitiri Joseph wigize umuyobozi muri ibi bihe kuko bifuza ko Ariel Henry yamusimbura nubwo yari atararahira.

Perezida yishwe hari haciyeho iminsi ibiri amugize minisitiri w’intebe ariko yari atararahira. Ubundi itegeko rivuga ko perezida wa sena ari we ufata inshingano. Ubu rero bwana Joseph Lambert yakabaye ari we uba perezida muri ibi bihe ariko asa nkaho nta jambo afite imbere ya minisitiri w’intebe. Hari irindi tsinda  ry’abasivile ryiyise (commission)bashaka kuzakora inama hakarebwa uko igihugu cyayoborwa muri ibi bihe bitoroshye. Nyamara nubwo impaka ari zose ku basigara mu nzubacyuho, abaminisitiri bafatanyije na bwana Joseph biyita abategetse igihugu. Inteko ishingamategeko ya Haiti isa nk’idafite icyo imaze. Abadepite basoje manda yabo umwaka ushize ntiharajyaho abandi. Bivuze ko inteko irimo ubusa. Abasena nabo hari 10 gusa abandi 20 manda yabo yararangiye. Uwakabaye yarashyize ibintu kumuronga yari umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga kuva yahitanywa na covid-19 umwaka ushize umwanya we urimo ubusa. Ubu rero buri wese aribaza amaherezo. Biranababaje kuba ibintu birushaho kuba bibi bigasubira irudubi. Itegekonshinga rya Haiti si rimwe ahubwo ni abiri avuguruzanya ku ngingo yo kumenya uwasimbura perezida igihe yishwe.

Mu mihanda ihuze umurwa mukuru n’intara hari udutsiko tw’amabandi turi kurana n’abapolisi n’abasirikare b’igihugu. Mu 1915 perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Woodrow Wilson yoherehe muri Haiti abasirikare barwanira mu mazi . Uyu mwaka perezida Jean Guillaume Sam yari yishwe. Abo basirikare bamaze muri Haiti imyaka 20. Uyu munsi nicyo Haiti iri gusaba Amerika kongera kuyicungira umutekano indi myaka 20 nyuma yo gupfa kwa perezida Moise. Ni ukuvuga haciyeho imyaka 106 perezida yishwe. Harongera undi arivuganwa. Icyokora abanyamateka bahamya ko muri iyo myaka ubudage bwari bukabije kwigarurira Haiti bikaba byarababaje Amerika igahita izanamo ingabo mu guha gasopo ubudage. Mu 1914 abasirikare b’amerika bagiye muri banki nkuru ya Haiti bakuramo $500,000 bajya kubibitsa muri Amerika mu rwego rwo kuyacungira umutekano kuko yashobora kwibwa. perezida Bill Clinton yigeze kohereza abasirikare ibihumbi 23 byo kugarura amahoro muri Haiti. Ni nabwo perezida Jean Bertrand Aristide yagiye ku butegetsi. Mu 2004 perezida George Bush yohereje abarwanira mu mazi kurinda Haiti nyuma yuko perezida Aristide yeguye kubera igitutu yari yashyizweho n’amahanga.

Muri iryo joro perezida Moise araswa, mu mihanda iri hafi y’aho atuye abagabo bafite intwaro bari mu modoka, bagenda ntacyo bikanga. Nta musirikare wabarwanyije. Hari uwari yitwaje indangururamajwi yagenda avuga ko ari abakozi bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Amerika bari muri operasiyo ku buryo nta muntu ukwiriye kubarasaho. Ubundi iri tsinda rishinzwe kurwanya ibiyobwenge rifite ibiro mu murwa mukuru wa Haiti aho bafasha Leta kurwanya ibiyobyabwenge, bivuze ko abasirikare bari basanzwe bazi ko igihe cyose aba bashobora gukora umukwabo nubwo bikiri ikibazo uko abarwanya ibiyobyabwenge baza gukora umukwabo mu rugo rwa perezida kugeza bamusanze ku gitanda cye. Perezida Moise yishwe yambaye ishati y’umweru, n’ipantalo y’I Jeans. Basanze umubiri we wuzuye amaraso, amaboko ye yari yarashwe, umugongo watobaguwe n’amasasu. Ugutwi ku ibumoso kwari kwangiritse cyane kwatobaguwe n’amasasu.

Abana babiri bari bahari muri icyo gitero. Umukobwa we w’imyaka 24 na we yajyanywe mu bitaro. Icyokora ubwo se yicwaga bari mu bwogero. Haiti yabaye indiri yo kurwaniramo aho abanyaburayi bahanganye n’abanyamerika batifuza ko cyaba igihugu gituje. Haiti ikungahaye ku buhinzi bw’ibisheke bivamo isukari, ikawa, n’ipamba. Mu 1990 Haiti yayobowe na Jean Bertrand wahoze ari umupadiri muri kiliziya y’abagatorika. Yayoboye imyaka 15 akurwaho nabi. Mu 2010 Haiti yahuye n’umutingito ukabije. Ibihumbi 300 by’abaturage barahaguye. Mu 2016 Cholera yibasiye igihugu yica abarenga ibiumbi 10. Abarenga 800,000 irabazahaza. Nubwo perezida Moise yishwe bivugwa ko yari afite umugambi wo kugundira ubutegetsi nkuko abo yasimbuye bagiye banga kurekura ku neza. Yagiye ku butegetsi mu 2017. Abatavuga rumwe nawe bamunenga kuba yarasabitswe na ruswa. Manda ye yari yararangiye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka nyamara yanze kuva ku buperezida kugeza abukuweho no kiwcwa. Isaha yo muri Haiti itangira kuba imyaka itanu ya perezida iyo akimara gutorwa ntabwo bita ku gihe yarahiriye inshingano.

Perezida Moise wishwe afite imyaka 53 yarimo ashaka amayeri yamwemerera kwihambira ku butegetsi umwaka wose noneho agakora amanyanga amwemerera guhindura itegekonshinga nkuko abandi baperezida bajya babigenza bakabeshyera abaturage ko aribo babasabye kuguma ku butegetsi. Haiti ifite ibibazo birimo ubukene bukabije aho abaturage 60% babayeho nabi. Biragorana kuba umunyagihugu yabona ibihumbi bibiri ku munsi.

Hari imyaka 30 Haiti yabayeho iyoborwa n’abavuka mu muryango umwe wa Papa Doc waranzwe no kwica no gutoteza abo batavuga rumwe. Byagiye ku iherezo mu 1986. Perezida Moise yari umucuruzi ugemura ibitoki hanze y’igihugu. Yari yijeje abaturage kubakura mu bukene nubwo imyaka ye ya mbere byari byaramunaniye.

 

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175