Ahazaza ha Kylian Mbappe muri PSG hateye amakenga! Ari mu rungabangaba rw'ikipe azerekezamo mu 2022
Umuyobozi wa PSG, Nasser Al-Khelaifi,yatangaje ko Kylian Mbappe atazava muri iyi kipe muri iyi mpeshyi nubwo yanze kongera amasezerano ye azarangira mu mpeshyi itaha.
Uyu Mufaransa w’imyaka 22 uri muri ba rutahizamu ba mbere ku isi,arifuzwa na Real Madrid ndetse na Liverpool ariko PSG ngo ntiyiteguye kumurekura.
Mu mwaka w’imikino ushize,Mbappe wagize imvune nyinshi yatsinze ibitego 42 mu mikino 47 bituma anatorwa nk’umukinnyi w’umwaka muri Ligue 1.
Nubwo amaze imyaka 4 gusa muri PSG nyuma yo kuyigeramo 2017 avuye muri AS Monaco,Mbappe arashaka kwerekeza mu yandi makipe yamufasha kwegukana Ballon d’Or cyane ko muri PSG byanze.
Al-Khelaifi yabwiye l’Equipe ati “Ngiye kubabwiza ukuri.Mbappe azaguma muri PSG.Ntabwo tuzamugurisha kandi nawe ntabwo azagendera Ubuntu.Mbappe afite buri kimwe cyose akeneye I Paris.
Ubwo se yajya hehe?Ni iyihe kipe mu guhatana yagera ku rwego rwa PSG ubu?.Icyo nababwira nuko ibiganiro bimeze neza kandi ndizera ko tuzabasha kumvikana ku masezerano mashya.Iyi ni Paris.Iki n’igihugu cye.Afite inshingano zitari izo gukina umupira gusa ahubwo zo kuzamura urwego rwa Ligue 1,igihugu cye n’umujyi.”
Real Madrid ni imwe mu makipe ashaka Mbappe cyane ndetse hari amakuru yagiye hanze ko iri gushaka kugabanyiriza umushahara abakinnyi kugira ngo igure Mbappe.
Jurgen Klopp utoza Liverpool nawe akunda cyane Mbappe ndetse ngo yifuza gukora ibishoboka byose akamuzana muri Premier League cyane ko PSG iri ku gitutu kuko azasoza amasezerano muri 2022.