Robertinho yapfuye ikintu kimwe na APR FC mu masezerano bifuza gusinyana

Nyuma y'uko umutoza Erradi Adil atandukanye na APR FC bitagenze neza, bahise batangira kuganiriza umutoza ufite ibigwi byiza muri ruhago to muri Africa.

Oct 24, 2022 - 12:26
Oct 24, 2022 - 14:32
 1
Robertinho yapfuye ikintu kimwe na APR FC mu masezerano bifuza gusinyana

Mu mpera z'icyumweru gishize, umwe mu bakozi ba APR FC yagiye mu gihugu cya Uganda aganira na Robertinho, bakaba bari bumvikanye kuzajya bamuhemba miliyoni 10 z'Amanyarwanda buri kwezi.

Robertinho ushakwa na APR FC nubwo akomeje kubereka ko atabakeneye cyane

Uyu mutoza ubu urimo gutoza ikipe ya Vipers FC mu gihugu cya Uganda, yayifashije kugera mu matsinda isezereye TP Mazembe yo muri Congo, yafashije Rayon Sports kugera mu matsinda ndetse yakuyemo APR FC mu ijonjora rya mbere mu mwaka wa mbere Erradi Adil atoza APR FC.

Kugeza ubu ibiganiro hagati ya APR FC na Robertinho ntabwo byari byagera ahashimishije kuko uyu mutoza arifuza kuguma muri Vipers FC akayitoza mu matsinda y'imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Uyu mutoza w'imyaka 62 we yifuza gukomeza kubaka ibigwi mu gihugu cya Uganda ndetse agakomeza gukora cyane kugira ngo nubwo yazahava ariko yazasiga yarahubatse ibigwi nk'ibyo yakoze muri Rayon Sports FC dore ko na Vipers FC ishaka kumuha amasezerano bakajya bamuhemba miliyoni 12 z'amanyarwanda buri kwezi.

Uyu mutoza akaba arimo ananiza ikipe ya APR FC kuko we yifuza kuguma muri Uganda ndetse no muri Uganda bakaba bamushaka ndetse bakaba bashaka kumuha byose yifuza ariko akaguma muri Uganda.

Chekhov Journalist ✅