Umurenge KAGAME Cup: Jabana, Rusororo mu zakomeje, Rutunga na Remera zigenda zihisha

Mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali habaga imikino itandukanye hari n'uwarangiye umurenge wa Jabana ukatishije itike yo gukomeza mu kindi kiciro nyuma yuko usezereye umurenge wa Nduba ku kinyuranyo cy'ibitego 2 kuri 1.

Jan 19, 2023 - 14:06
Jan 19, 2023 - 14:27
 0
Umurenge KAGAME Cup: Jabana, Rusororo mu zakomeje, Rutunga na Remera zigenda zihisha

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023, Nibwo hirya no hino mu gihugu cy'u Rwanda hamenyekanaga amakipe yakomeje mu kindi kiciro mu irushanwa Umurenge KAGAME Cup.

Iri rushanwa ryashimishije abatari bake ryaranzwe no gukanirana ku makipe asanzwe afatwa nk'ahanganye no mu yindi mikino iyahuza yasize hari mukipe yatashye yimyoza ndetse n'andi atahana ibyishimo nyuma yuko babashije kwitwara neza.

Mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali habaga imikino itandukanye hari n'uwarangiye umurenge wa Jabana ukatishije itike yo gukomeza mu kindi kiciro nyuma yuko usezereye umurenge wa Nduba ku kinyuranyo cy'ibitego 2 kuri 1.

Muri iyi mikino kandi mbere yuko itangira ndetse no mu mukino hagati yagiye irangwa n'ubutumwa butandukanye bugenewe n'abitabiriye uyu mukino burimo; kwirinda amakimbirane
,kurwanya imirire mibi, kurangwa n'isuku, Kugira ubuzima buzira umuze (kurwanya Marariya, Kwirinda ibiyobyabwenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa JABANA, SHEMA Jonas yashimiye abateguye iri rushanwa ry'Umurenge KAGAME Cup bitewe nuko abantu benshi baba banyotewe iyi mikino ndetse n'ababashije kuza kwihera ijisho iyi mikino bagatahana ubutumwa butandukanye bw'ingirakamaro.

Aragira ati " Mu byukuri turishimye nk'ubuyobozi bw'umurenge, ndashimira cyane abakinyi n'abatoza ku mpande zombi byu mwihariko abagize ikipe y'umurenge wa JABANA babashije kujya mu kindi kiciro".

Akomeza ati" Mu butumwa buhatangirwa bufitiye benshi umumaro ndetse kandi iyo abantu bahuriye hamwe bagera kuri byinshi".

Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali n'ubwa GASBO ariko muri siporo, burashimira cyane imirenge itandukanye uburyo yitwaye neza byu mwihariko iyakiriye nkuko Umukozi w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe imikino n'Imyidagaduro mu karere ka Gasabo, NKUNDINEZA Pascal yabitangarije ikinyamakuru Thefacts.rw.

Yagize ati" Turashimira by'umwihariko imirenge yakiriye , yateguye neza kandi Ubwitabire bwari bushimishije, abakinnyi bitwaye neza, abatoza bitwara neza ndetse n'inzego zitandukanye zateguye iri rushanwa.

 Dore uko imikino yagenze

Abagabo

-Rusororo-Jabana( Penality4-2)
-Gikomero 5-1Rutunga

-Kacyiru 2-0 Remera
-Jali 2 - Gatsata 0
- Jabana 2-1 Nduba
- Ndera 4-2 Rusororo( P)


Abakobwa

-Kacyiru 3-0 Remera
-Jali 0- 1Gatsata

Iri rushanwa ry'Umurenge KAGAME Cup ryatangiye gukinwa bwambere mu mwaka wa 2006.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366