Nyuma yo gusohora indirimbo "nta myaka 100" yashyize hanze indi ndirimbo irenze nta myaka 100.

Nziza Theos Dubayi, wamenyekanye cyane ku indirimbo nta myaka 100 yasohoye indi yitwa "Harahiye".

Jan 8, 2022 - 13:02
Jan 8, 2022 - 13:10
 0
Nyuma yo gusohora indirimbo "nta myaka 100"  yashyize hanze indi ndirimbo irenze nta myaka 100.

Nziza Theos ufite akabyiniriro ka Dubayi, akorera umuziki mu karere ka musanze mu ntara y'amajyaruguru, nyuma y'uko indirimbo ye yaje gukundwa cyane ubu yasohoye indi yise "harahiye".

Uyu muhanzi uririmba indirimbo zisa nk'aho zisekeje, nk'iyo yise "ntamyaka 100" yavugaga ku ngaruka za coronavirus aho yagarukaga ko ibirori byose byahagaze kubera kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Kuri uyu mugoroba wa taliki ya 07 mutarama 2022 yashoye indi ndirimbo nshyashya yise "harahiye" aho avuga ko umugabo asigaye asiba icupa kandi atari umudive kubera COVID-19.

Nziza theos yavuze ko indirimbo ze zidafite intego yo gusetsa abantu ahubwo aba agira ngo atambutse ubutumwa bugere kuri bose kandi ko ari ubuhanga bw'umuhanzi kuba yakora indirimbo iteye amatsiko kubatarayumva bakagira amatsiko yo kuyumva no kuyireba. 

Chekhov Journalist ✅