Muri Saudi Arabia Cristiano Ronaldo yasabiwe kwirukanwa

Umunyamategeko wo muri Saudi Arabia yasabye ko Cristiano yirukanwa nyuma yo kugaragaza ibimenyetso bituka abafana.

Apr 20, 2023 - 22:35
Apr 20, 2023 - 22:34
 0
Muri Saudi Arabia Cristiano Ronaldo yasabiwe kwirukanwa
CR7 nyuma yo gushoberwa no gutsindwa

Cristiano Ronaldo ukinira Al-nassr yasabiwe kwirukanwa muri Saudi Arabia n'umunyamategeko waho nyuma Yuko kugwa 2 w'iki cyumweru Al- nassr yatsinzwe na Al-hilal ibitego 2-0 uyu musore agasohoka mukibuga yafashe mumyanya yibanga ibi bifatwa nkicyaha cyo gusuzugura rubanda.

Umunyamategeko Nouf Bin Ahmed nawe yagize icyo avuga kuri iki kibazo kandi yifuzako Ronaldo yahanwa kubera ibyo yakoze.

Abinyujije kurubuga rwa Twitter Ahmed yagize ati" bifatwa nkicyaha cyo gusuzugura rubanda Kandi nikimwe mubyaha bisaba koherezwa mumahanga iyo bikozwe numunyamahanga".

Ronaldo Kandi yanenzwe cyane n' abanyamakuru bo muri Saudi Arabia aho Ozman Abu Bakr avuga ko agomba guhagarika amasezerano ye muri Al-nassr nyuma Yuko agaragaye agaraza ibimenyetso bituka abafana.