Chelsea mu biganiro na Pochettino mugikorwa cyoguhiga umutoza mushya wabasubiza ikuzo

Chelsea yagiye mubiganiro na Mauricio Pochettino kubyerekeranye no kuzaba umutoza mukuru wabo.

Apr 20, 2023 - 22:39
 0
Chelsea mu biganiro na Pochettino mugikorwa cyoguhiga umutoza mushya wabasubiza ikuzo
Chelsea yagiye mubiganiro na Mauricio Pochettino kubyerekeranye no kuzaba umutoza mukuru wabo

Pochettino wahoze ari umutoza wa Tottenham, ufite imyaka 51, ari ku rutonde rw'aba Blues yifuza kugira ngo akandagire mu birombe bya Stamford Bridge - aho Frank Lampard yagarutse nk'umuyobozi w'agateganyo nyuma yo kwirukanwa kwa Graham Potter.

Pochettino - watoje Spurs akayigeza mumakipe ane yambere muri Premier League,nta kazi afite kuva yirukanwa na PSG mu mpeshyi ishize.

Nk’uko ikinyamakuru Sky Sports kibitangaza ngo Chelsea yagiranye 'ibiganiro byambere' na Argentine, wigeze no gutoza Southampton na Espanyol.

Chelsea yatandukanye na Potter mu ntangiriro za Mata, nyuma y'amezi arindwi gusa uwahoze ari urumutoza wa Brighton asimbuye Thomas Tuchel.

Muri kiriya gihe, The Blues  yaritameze neza hagati muri Premier League,kandi niho bagumye.Birumvikana ko Lampard yagaruwe gusa kugira ngo akomeze gutanga ubufasha mu gihe Chelsea ifata icyemezo cyo kuzashyirwaho nkumutoza mu buyobozi buhoraho - ariko ibisubizo by'imikino iheruka byagize uruhare mu kwemeza umujyo utari mwiza iyi kipe yajyanywamo na Lampard .

Ese Pochettino niwe mugabo wakongeye kubyutsa amahirwe ya The Blues season itaha?Ibyo rwose ngo biracyari impaka.Arikokigaragara ni uko Chelsea ikeneye cyane ituze mubuyobozi ndetse nabakinnyi bayo; kuba yarakoresheje hafi € 650m kuva Todd Boehly yayigura umwaka ukaba ushize.

Bonheur ABAYO Sport Journaliste