Impanuka ikomeye mu Karere ka Huye

Habaye impanuka y'imodoka kuri uyu mugoroba wo ku Gatandatu mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba.

Oct 22, 2022 - 18:18
Oct 22, 2022 - 18:41
 6
Impanuka ikomeye mu Karere ka Huye

Kuri uyu mugoroba wo  ku wa Gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2022,  ahagana I saa 17h35 nibwo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu mudugudu wa Mukoni habereye impanuka y'imodoka.

 Mu muhanda umanuka uva itumba muri centre, habura nka metero 200 ngo ugere ku mukoni mu isangano ry'imihanda  niho izo modoka zigonganiye.

Imodoka zigonganye ni imodoka yo mu bwoko bwa Rava 4 hamwe n'ivatiri  zikaba zose zavaga itumba mu mu mujyi.

Ubwo twageraga aho impanuka ibereye batubwiye ko imodoka y'inyuma yashatse kudepasa iyari imbere yayo iri kumuvuduko ,bikarangira ihise iyigonga.

Icyakora nubwo impanuka ibaye ntawe ukomerekeye muri iyo mpanuka haba ku bari bazitwaye cyangwa abagenzi bari mu muhanda bigendera. Gusa imodoka zirangiritse cyane 

Ubwo twakoraga iyi nkuru hari hagitegerejwe ko Police ihagera. Muri uyu muhanda hakaba hakunze kuberamo impanuka cyane kuko hamanuka cyane.

Nk'ibisanzwe Police y'igihugu ikangurira abashoferi gutwara gahoro bitonze. Abagenzi mugenda I Tumba cyane abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye nabo basabwa kwitwararika mu gihe mugenda muri uyu muhanda.