Weasel Manizo atewe impungenge n'urubyaro rwe

Umuhanzi Weasel Manizo yatangaje ko adashaka ko abana be baba abahanzi, atanga n'impamvu zabyo.

Oct 12, 2023 - 10:42
Oct 12, 2023 - 10:49
 0
Weasel Manizo atewe impungenge n'urubyaro rwe

Douglas Mayanja wamenyekanye nka Weasel Manizo mu muziki wa Uganda ndetse akaza no kwamamara mu itsinda rya "Goodlyfe" yari ahurimo na nyakwigendera Radio, yatangaje ko kuri ubu afite impungenge z'uko urubyaro rwe rushobora kuzinjira mu muziki.

Uyu muhanzi akaba yahamije ko mu muziki yahuriyemo n'imijugujugu itabarika, ku buryo ngo atakifuza ko umwana we yahura nayo. Uyu musore wateye imbere mu mwuga we wa muzika, avuga ko nubwo byamuhiriye, ariko ngo ntiyabiraga urubyaro rwe.

Umuhanzi Weasel ntiyifuza ko abahungu be bazajya mu muziki

Weasel ufite abana bane barimo babiri yabyaranye n'Umunyarwandakazi Sandra Teta, akaba ahamyako nubwo atari yabona akayihayiho kuko abana be baba abahanzi, ariko ngo aba afite ubwoba ko bazatera ikirenge mu cye.

Akaba avuga ko, yifuza ko abana be bakiga ibindi bintu bikaba ari byo bibatunga aho gutungwa n'umuziki nkuko ari wo umutunze. Icyakora, akaba yavuze ko atazahagarika abahungu be mu gihe bahitamo gukora umuziki.

Umuhanzi Weasel Manizo wo muri Uganda