Byishimo Patrick yasohoye indirimbo nshya-Video
Byishimo Patrick watangiye umuziki mu 2018 yongeye gusohora indirimbo nshya yise”Ndakomeye”
Mu kiganiro yahaye TheFacts yavuze ko yiyemeke gukora umuziki ku giti cye kuva mu 2018. Umugambi we ni ukumenyekanisha Imana anyuza ubutumwa busaba abantu gukiranuka. Yagize ati:”Indirimbo zanjye zifte ubutumwa bw’ihumure ku mitima yihebye no kwakira imbaraga z’umusaraba ku bataramenya Imana”.
Akora akazi afatanya no kwiga muri kaminuza. Indirimbo ye aba akomeza abantu bafite imitima yacitse intege.
Byishimo Patrick asaba abaririmba gospel kwiyoroshya kandi bagafasha ababakeneye. Ati:”Imana niyo izamura umuntu kandi iyo ishatse irakumanura rer iyo yavuze nta we uyivuguruza”. Avuga ko uwamenye Yesu aba atunze byose kandi buri wese nicyo amusaba kuko uwabigezeho aba afite ibyiringiro bihoraho. Mu gusoza ikiganiro kigufi yijeje abakunzi be ko yabonye umujyanama ugiye kumufasha guteza imbere muzika ye. Mu mezi ari imbere azaba yashyize hanze indi ndirimbo.
Reba hano "Ndakomeye
Umwanditsi: Baganizi Olivier