Kuki abatuye Hong Kong baramba cyane ku Isi?

Hong kong ni intara yigenga Hong Kong ibarizwa mu Bushinwa nubwo isa nk’ibitwaruye cyane ndetse benshi bayifata nk’igihugu ukwacyo. Abenshi mu bayituye bakoresha ururimi rw’Igishinwa nubwo n’Icyongereza kihakoreshwa kuko yahoze ikoronijwe n’u Bwongereza.

Mar 3, 2021 - 07:09
Mar 3, 2021 - 07:19
 1
Kuki abatuye Hong Kong baramba cyane ku Isi?

Iyi ntara ituwe n’abasaga miliyoni zirindwi, ifite umwihariko ku kuba ari iya Mbere ku Isi ifite abaturage baramba, ugereranyije n’abandi baturage bo mu bindi bihugu kuko imyaka yo kuramba igeze ku myaka 81.3 ku bagabo naho abagore ari 87.3

Ni ntara irimo ibikorwaremezo bihambaye birimo imiturirwa miremire, inzira zo munsi y’ubutaka kandi zinyuramo gariyamoshi zihuta n’ibindi.

Mu busanzwe Hong Kong si igihugu ku buryo cyajya mu bihugu bikorwaho ubushakashatsi n’Ikigo cya Global AgeWatch Index gisuzuma uko abatutage baramba gusa abakozi b’Ikigo gikora ubushakashatsi nabwo bujya kumera nka AgeWatch Index cya Kwok research, bakusanyije bimwe mu bituma abaturage bashobora kubaho igihe kirekire, bashingiye ku bipimo byifashishwa na AgeWtach Index.

Ibidukikije

Kimwe mu byagaragajwe nk’intandaro yo kuramba cyane ku batuye Hong Kong, harimo kwita cyane ku bidukikije.

Kwok igaragaza ko imihanda yo muri iyi Ntara usanga isukuye. Usibye ibyo kandi babasha kubona mu buryo bworoshye imodoka za rusange,kurya neza, ndetse n’ibindi. Ibi byose biri mu bituma aba baturage baramba.

Ubuvuzi kuri bose

Kimwe mu bituma abantu baramba, harimo kuba barware bakabona aho bivuriza hafi kandi mu buryo bubohereheye. Ni umuvuno ubuyobozi bwa Hong Kong bwamenye mbere, bushyiraho inzego z’ubuzima zifatika.

Kwok ivuga ko Hong Kong buri umwe abasha kwivuza mu buryo bworoshye, ndetse ko abakuze bavurwa ku buntu.

Umuyobozi muri Kaminuza yo muri Hong Kong mu ishami ry’ubuvuzi ,Dr Gabliel Leung,yavuze ko abaturage b’iyi Ntara bitabwaho cyane mu buvuzi.

Ati” Iyo urwaye kandi ukumva urembye , hanyuma ugakenera kwivuza urishyurirwa. Nta muntu urembera mu rugo”.

Leung ashimangira ko kugira imibereho myiza umuntu akiri muto ari ingenzi mu bituma umuntu aramba.

Ikirere kiza

Mu bushakashatsi Kwok yakoze, ivuga ko mu bindi bituma abatuye Hong Kong baramba,ari uko bafite ikirere kiza.

Yagize iti ”Ntabwo hashyushe kandi ntabwo hakonje, bituma ubuzima bworoha kandi bumera neza”.

Ni mu gihe mu bindi bihugu nk’u Bwongereza usanga hari umubare mwinshi upfa uzize ubukonje bukabije mu gihe cy’ubukonje. Urugero, mu Bwongereza mu mwaka wa 2016-2017, abagera ku 34,300 bapfuye kubera ubukonje bukabije.

Ni mu gihe nabwo mu mwaka wa 2008 muri Leta zunze ubumwe za Amerika abagera 108,500 nabo bitabye Imana kubera ubukonje bukabije.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’abakuze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS , Dr John Beard, yavuze ko mu bituma Hong Kong ifite abaturage baramba, ari uko ituriye inyanja ya Mediterane bityo bakabasha kubona ibiryo biri hafi y’iyo Nyanja birimo imbuto,amafi, imboga n’amazi meza.