Guseka muri koreya y'amajyaruguru ni icyaha

Guhera ku italiki ya 17 ukuboza kugeza iminsi 11 irangiye ntamuturage wo muri koreya y'amjyaruguru wemerewe guseka

Dec 17, 2021 - 11:33
Dec 17, 2021 - 12:56
 1
Guseka muri koreya y'amajyaruguru ni icyaha

Mugihe ibihugu bimwe na bimwe byazahajwe na Coronavirus bikaza gufunga utubari murwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus, muri koreya y'amajyaruguru perezida wabo kim Jong Un yatagaje ko ntamuntu wemerewe guseka cyangwa ngo ajye kunywa inzoga mutubari ndetse ko ntanimyidagaduro yemewe muminsi 11 uhereye taliki ya 17 ukuboza uyu mwaka.

Ibi yabitangaje ubwo hari umuhango wo kwibuka umubyeyi we kim || Sung witabye Imana kuri iyi taliki ya 17 ukuboza 2011 akaba nawe yarategetse koreya y'amajyaruguru guher 8/10/1997 kugeza ubwo yitabaga Imana kuwa 17 ukuboza 2011 akaza guhita asimburwa numuhungu we kim jong un.

Kim || Sung yavukiye Russia kuwa 16 gashyantare 1941 aza kwimukira muri koreya y'amajyaruguru amaze umwaka umwe avutse kuwa 16 gashyantare 1942 yaje gushyingiranwa nabagore babiri anabyara abana 3 b'abahungu ndetse nabandi 2 b'abakobwa harimo na kim jong un uyoboye koerya y'amajyaruguru ubu akaba ari nawe muhererezi. Kim || Sung yapfiriye mugihugu cye ahitwa Pyongyang ashyingurwa ahitwa kumsusan palace of the sun.

Kim Jong Un akaba yashyizeho ibi bihe bidasanzwe murwego rwo kwibuka umubyeyi we akaba yanatangaje ko uzajya afatwa yarenze kumabwiriza yatanzwe azakya abihanirwa bikomeye cyane harimo no kuburirwa irengero hakaba haranatojwe aba polisi benshi bazareba niba koko amategeko namabwiriza bikurikizwa.

Kim || Sung ise wa Kim jong Un witabye Imana hakaba hashize imyaka icumi.

Chekhov Journalist ✅