Umupasiteri yafunzwe azira gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 17 yasengeraga

Umupasiteri w’imyaka 29 wo mu itorero rya Zion Apostolic Church ryo mu karere ka Chembe mu ntara ya Luapula muri Zambia,yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 amubeshye ko agiye kumusengera.

Apr 8, 2021 - 13:19
 0
Umupasiteri yafunzwe azira gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 17 yasengeraga

Umuyobozi wa Polisi wa Luapula witwa Chilije Nyirenda yemeje aya makuru ku munsi w’ejo nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Zambian Observer.

Nyirenda yavuze ko uyu mupasiteri witwa Cephas Ngandu yatawe muri yombi ubwo yari agiye gutanga ikirego ko yibwe imodoka muri Taxi.

Bwana Nyirenda yagize ati “Pasiteri yemeye gusengera uwo mukobwa ariko yanateguye uburyo ari buze kumusambanya mu ijoro.Ahagana saa yine z’ijoro,yahamagaye uyu mukobwa ngo amusange inyuma y’urugo niko kumusaba kwihana ibyaha bye byose.Arangije yahise amusaba ko yamukurikira mu gihuru cyari hafi aho.

Bageze muri icyo gihuru,uyu mupasiteri ngo yasabye uyu mukobwa kuryama hasi hanyuma atangira kwinjiza intoki mu gitsina cye amufata ku ngufu.Uyu mupasiteri yasabye uyu mukobwa ko agomba kugira ibanga kuko ibibazo byose yari afite yabikemuye.

Nyirenda yakomeje ati “Icyakora,uyu mukobwa yahise ajya kubwira Polisi ko yafashwe ku ngufu n’uwitwa pasiteri,bihurirana nuko uyu mupasiteri yari agiye gutanga ikirego kuri Polisi ko yaburiye telefoni ye muri Taxi ahita yerekana ko ariwe wamusambanyije.”

Uyu mupasiteri yahise afungwa ndetse yemerera Polisi kujya kubereka aho yafatiye ku ngufu uwo mukobwa.

Uyu mupasiteri arafunzwe ndetse mu minsi mike ngo aragezwa imbere y’urukiko ku byaha akekwaho.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175