Abafana ba Paris St Germain bateye urugo rwa Neymar

Neymar ukinira Paris Saint-Germain abafana b'iyi kipe bagaragaye ku rugo rwe bamusaba kuva muri iyo kipe.

May 4, 2023 - 13:07
May 4, 2023 - 15:17
 0
Abafana ba Paris St Germain bateye urugo rwa Neymar
Abafana ba PSG bateye urugo rwa Neymar, (photo; Internet)

Abashyigikiye Paris Saint-Germain bateraniye hanze y'urugo rwa Neymar bamutakambira ngo ave muri iyo kipe ndetse baririmbiye hanze y'icyicaro gikuru basaba ko inama y'ubutegetsi yegura, andi  mashusho yerekanaga abamushyigikiye hanze y'urugo rwe bamuhamagarira gukomeza nk'uko raporo ya  PSG ibivuga.

Byabaye icyumweru kitoroshye kubanya-Paris kuko iyi kipe yatsinzwe mu rugo na L'Orient ku wa 30 Mata ndetse ikanahagarika Lionel Messi ibyumweru bibiri nyuma y'urugendo rutemewe muri Saudi Arabia.

Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, abafana bamwe bagaragaye na megafone, umuriro na banneri imbere y'urugo rw'Umunya-Brezil kuko akomeje kubatenguha.

Paris Saint-Germain yamaganye ibikorwa  by'abafana bateraniye hanze y'urugo rwa Neymar bakamutakambira ngo ave muri iyo kipe.

 Itangazo rya PSG ryagize riti;" Paris Saint-Germain iramagana ibikorwa bitihanganirwa kandi bitukana byakozwe n'abafana, ibyo aribyo byose bitandukanya ibitekerezo, nta kintu na kimwe gishyigikira ibikorwa nk'ibi".

Neymar yifashishije imbuga nkoranyambaga yemeza ko abafana baje iwe. Kuri ubu, uyu musore aracyambaye inkweto ya orthopedic kuko amaze gukira ariko bivugwa ko PSG ishobora kuyikuraho namara gusubira mu Bufaransa.