Abamaze gukingirwa Covid-19 mu Rwanda bageze ku bihumbi 200

Kuri iki cyumweru tariki 7 Werurwe 2021,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu minsi itatu ishize hatangijwe ibikorwa byo gukingira Coronavirus, abantu 198.453, barimo 37.504 bo kuri iki Cyumweru, bahawe urukingo

Mar 8, 2021 - 08:22
Mar 8, 2021 - 08:32
 0
Abamaze gukingirwa Covid-19 mu Rwanda bageze ku bihumbi 200

Umuntu umwe yahitanywe na Coronavirus bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 268, abacyanduye bo biyongereyeho 42 mu gihe 40 bakize.

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko uwitabye Imana ari umugore w’imyaka 69 wo mu Mujyi wa Kigali.

Ibikorwa byo gukingira Covid-19 iterwa na Coronavirus byatangijwe ku mugaragaro ku wa 5 Werurwe 2021, nyuma y’amasaha make u Rwanda rwakiriye ibyiciro bitatu by’inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca na Pfizer.

Mu bipimo bya Covid-19 2.735 byafashwe kuri iki cyumweru, hagaragaye abarwayi 42 bashya bituma umubare w’abamaze kwandura bose ungana na 19.551. Umubare w’abamaze gusezererwa kwa muganga na wo wiyongereyeho 40 bagera kuri 17.840.

Abakirwaye ni 1.443 mu gihe 12 barembye. Ibipimo 1.037.604 ni byo bimaze gufatwa guhera muri Werurwe 2020 ubwo Coronavirus yabonekaga mu Rwanda.

Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kubera ko inkingo zigenda ziboneka ubu nonehe icyiciro cy’abasaza n’abakecuru barengeje imyaka 60 y’amavuko nabo barimo gukingirwa covid19.

Abahawe uru rukingo barizeza ko bazakomeza kubahiriza ingamba zizashyirwaho ngo igihugu gikomeze guhangana n’iki cyorezo.

Ni kuri Kigali Arena mu Mujyi wa Kigali. Mu masaha y’igitondo kuri iki Cyumweru, imodoka zirimo kuzana abakecuru n’abasaza, barimo abashobora kwigenza n’abatabishoboye kubera intege nke bitewe n’izabukuru.

Bose baje muri gahunda yo kugira ngo bahabwe urukingo rwa Covid 19. Mu bakingirwa kandi harimo n’abazahajwe n’indwara zitandukanye inyinshi zikomoka ku za bukuru.

Baturutse mu turere dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo. Bagaragaza ko bishimiye kuba bakingiwe iki cyorezo ariko bakemeza ko bazanakomeza ingamba zo kucyirinda:

Bakundahe Etienne wo mu Karere ka Gasabo yagize ati ’’Ntekereje imyaka maze kugeramo ni yo navuyemo n’inkingo zigeze zibaho kera ariko noneho kubera iki cyorezo Leta ikaba yaributse ko n’abaturage bashobora kurukenera ndumva nabyakiriye neza, urukingo rugiye kumfasha kubona ubudahangarwa mu mubiri wenda n’intege nkeya nari nsigaranye ariko bidakuraho ubwirinzi...’’

Mukamusoni Rose wo mu Karere ka Kicukoro ati ’’Navutse 1956, ndwara asima cyane ubwo rero nicyo gituma naje kwikingiza, bizamfasha wenda...reka kutikingiza ni bibi n’abandi babashishikarize baze kwikingiza ntacyo bitwara. Hariho ababitinya nabyumvishe ku maradiyo ngo bizabica ariko ntacyo bitwaye.’’

Mutemberezi Jean Baptiste avuga ko yishimiye ukuntu Leta yabatekerejeho bakaba bari mu bantu b’ibanze bahereweho bakingirwa.

Ati ’’Njyewe nabyakiriye neza kuko ni igihugu cyacu cyadufashije kugira ngo tubone inkingo kandi tutanishyuye, bizamfasha kuba ntakwandura cyangwa ngo nanduze abandi ariko ntibizambuza kwitwararika ngo ni uko nakingiwe. Kubitinya ntabwo ari wo muti, ntawe udatinya ikintu ariko iyo igihugu cyabyemeje ndumva ari kimwe mu mabwiriza meza y’igihugu cyacu ntacyo natinya.’’

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, waje gukurikirana uko icyo gikorwa kirimo kugenda, yatangaje ko kugeza ubu ntawe urahura n’ikibazo icyo ari cyo cyose. Avuga ko hari gahunda yo kugera no ku bindi byiciro byose by’abakuze hirya no hino mu gihugu n’abari munsi y’imyaka 60 y’amavuko. Kuri we ngo ni igikorwa cyitezweho umusaruro.

Yagize ati ’’Umusaruro ni uko aba babyeyi bakuze tugomba kubarinda iyi ndwara kuko twabonye ko ibazahaza cyane iyo bayirwaye ubwitabire bwabo buraza kudufasha ngo na bo tubarinde bihagije. Uko inkingo zizaboneka mu gihugu hose [Turi gukingira ibyiciro byose] ubu na bo uyu munsi ni abantu bakuze bari gukingirwa mu bitaro mu bigo nderabuzima mu gihugu hose, kandi uko inkingo zizagenda ziboneka ni na ko tuzakingira n’abasigaye. Mwabonye y’uko twari twatangiye dufatira ku myaka 65 kuzamura ariko turebye uko inkingo zari zihari turanamanura tugeza no kuri 60 na bo bari baje cyane cyane abafite indwara zitandukanye bamaranye igihe na bo twagiye tubakira. Kandi duteganije kubona inkingo mu minsi iri imbere nibaza ko mbere y’uko uku kwezi kwa 3 kurangira dushobora kubona izindi nkingo ubwo tuzakomereza aho twari tugeze.’’

Ku bijyanye n’ubuziranenge bw’urukingo Minisitiri w’Ubuzima amara impungenge abagishidikanya abasaba kwirinda impuha, kuko inkingo u Rwanda rurimo gutera zagenzuwe haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo:

Ati "Warebye n’ibigo bikomeye bisuzuma ubuziranenge bw’inkingo ari ikigo cy’i Burayi n’icyo muri Amerika izi nkingo barazemeje ziri gukorwa kuva mu kwa 12 izi nkingo ziri guterwa ku isi hose. Numva rero bakwiye kuza bagafata uru rukingo, birumvikana ko uko bose bazishaka si ko turabona inkingo zikwiriye ariko uwo tuzatumira kuza gukingirwa ntihakazagire umuntu umujya mu matwi kugira ngo abure aya amahirwe..’’

Kuri Kigali Arena hakingiriwe abageze mu zabukuru barenga 3,200 kandi Minisiteri y’Ubuzima yizeza ko iki gikorwa kizagera no ku bandi banyarwanda bigaragara ko bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza abandi hirya no hino mu gihugu, hakurikijwe uburyo inkingo zigenda ziboneka.