Amakipe 10 y’umupira w’amaguru akunzwe kurusha ayandi yose ku isi ku mbuga nkoranyambaga
Imbuga nkoranyambaga zisigaye zikorerwaho ibintu bitandukanye yaba mu kwamamaza no gutangaza amakuru ariyo mpamvu amakipe menshi ku isi azikoresha mu kwimenyekanisha gusa hari 10 akunzwe kurusha ayandi ku isi.

Mu makipe 10 ya mbere y’umupira w’amaguru akunzwe ku mbuga nkoranyambaga kurusha ayandi yose ku isi,harimo 5 yo mu gihugu cy’Ubwongereza.
Shampiyona y’Ubwongereza,Premier League,niyo ikunzwe kurusha izindi ku isi kubera ihangana rikomeye riyigaragaramo ndetse no gutungurana kuyirangwamo tutibagiwe n’akayabo k’amafaranga ayigaragaramo.
Ikinyamakuru Goal cyakoze urutonde rw’amakipe akunzwe kurusha ayandi ku isi mu mupira w’amaguru cyagaragaje ko ibigugu 2 byo muri Espagne aribyo biyoboye.