Macron muri Cameroni mu ruzinduko rwe rwa mbere muri Afurika nyuma yo kongera gutorwa

Cameroni yakiriye perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu ruzinduko rwe rwa mbere muri Afurika kuva yongeye gutorwa muri Mata Uyumwaka. Muri urwo ruzinduko kandi Azasura  Benin na Gineya-Bissau.

Jul 25, 2022 - 21:44
 0
Macron muri Cameroni mu ruzinduko rwe rwa mbere muri Afurika nyuma yo kongera gutorwa

Uru ruzinduko ruje mu gihe Ubufaransa bwiyemeje "kuvugurura" Ndetse no gukomeza  ubufatanye Mubya gisirikare ku mugabane wa Afurika kugira ngo bugumane Ubudahangarwa nimbaraga  mu gihe bahanganye na Turukiya, Ubushinwa n'Uburusiya  aho Imbaraga zabo zigenda ziyongera kuruyu mugabane nahandi kwisi.

"Biragaragara ko ari inkuru nziza cyane kuri Afurika,  Cyane cyane Afurika yo hagati na Kameruni iyo tubonye imibanire Myiza  ya politiki hari byinshi bitifashe neza kwisi, nkintambara yo muri Ukraine.  Nibyiza rero kubona Ubufaransa buza muri Kameruni Gutsura umubano wacyo natwe nki igihugu kigira  uruhare muri Afurika yo hagati. Ni uruzinduko rwiza cyane ubu ", ibi bikaba byavuzwe numunya Cameroni Ndzomo Essomba Henri.

Ikibazo cy’ibiribwa n’umutekano biza ku isonga n’ingaruka z’intambara yo muri Ukraine mu kumuboneka kwingano bikaba biteye impungenge cyane; rero benshi bifuza ko uburenganzira bwa muntu bwagaragara cyane mu biganiro hagati ya Macron na perezida wa Kameruni, Paul Byia.

"Turabizi ko Ubufaransa ari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu - buri wese afite amakosa - ariko ni igihugu kizirikana kikanubaha uburenganzira  bwa muntu kandi iyo bita ibibyo Perezida Macron Ntiyakaje hano. ", ibi bikaba byatangajwe  na Maximilienne Ngo Mbe, Umuyobozi mukuru wa Redhac (Umuyoboro uharanira uburenganzira bwa muntu wo muri Afurika yo hagati).

Kameruni yaranzwe n’ihohoterwa rishingiye ku moko hamwe n’inyeshyamba n’ibibazo bishingiye kururimi Fracophone na anglophone. Akaba ariho Bamwe bahera  bifuza ko perezida w’Ubufaransa yabonana n’abayoboke batavuga rumwe n’ubutegetsi.

"Twizera ko, uretse imfungwa za politiki za MRC, hari n'ikibazo cyo kurekurwa kw imfungwa za politiki zitwa ko ari imfungwa za politiki zab’Anglophone. Kuki perezida w’Ubufaransa atabonana n’abayobozi ba Anglophone? nk'abayobozi ba politiki b'abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kameruni ", ibi bikaba byavuzwe na Pierre Emmanuel Binyam, ushinzwe itumanaho mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Umuryango uharanira ubufatanye bwa Kameruni, MRC.

Ku wa gatatu, Macron azerekeza muri Bénin, akurikizeho na Gineya-Bissau ku wa kane, ya Perezida Umaro Sissoco Embalo witegura gufata ubuyobozi bw’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS).