Uburundi burashijwa kubeshya imibare y’ abaguye mu nkongi y’ umuriro yafashe gereza ya Gitega
Umuryango uharanira uburengazira bw' ikiremwamuntu mu Burundi, Ligue Iteka uratangaza ko imibare y' abaguye mu nkongi y'umuriro yafashe gereza ya Gitega ku wa 07 Ukuboza 2021, atari yo. Leta yatangaje ko ari 38 mu gihe Ligue Iteka itangaza 345.
Amakuru ava i Bujumbura atangaza ko umuryango Ligue Iteka uharanira uburengazira bw’ ikeremamuntu mu Burundi watangaje ko leta yaba yaratangaje imibare ihabanye n’ abahitanywe na yo.
Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 17 Ukuboza agaragaza ko imfungwa n’ abagororwa bahitanywe n’ iyo nkongi ari 345 mu gihe Leta y’ Uburundi yatangaje 38.
Ku wa 07 Ukuboza 2021 nibwo inkongi y’umuriro yafashe gereza ya Gitega.
Umukuru w’ igihugu Wungirije: Prosper Bazombaza yatangarije BBC ko imfungwa n’ abagororwa bahitanywe n’ iyo nkongi ari 38. Imibare yaje ivuguruza ibyo byatangajwe. Umuryango Ligue Iteka wamaze guhagarikwa gukorera mu Burundi wasohoye itangazo rivuga ko imirambo yagaragaye igera muri 345. Utangaza ko leta yagaragaje abahitanywe n' iyo nkongi y'umuriro ko ari 38 nyamara ngo indi mirambo yaba yarahishwe mu mahema.
Abagize uyu muryango Ligue Iteka bahagurukiye kurwanya iyo mibare yatangajwe na leta y’Uburundi. Dore ko umuyobozi wawo Anchaire Nikoyagize yasobanuye ko hakenewe gukorwa iperereza ryimbitse abantu bakamenya icyateye iyo nkongi.
Igitangazamakuru mpuzamahanga BBC cyabajije Ubuyobo bukuru bw’ igihugu kuri ibyo bivugwa. Umukuru w’ igihugu Wungirije; Prosper Bazombanza yatangaje ko leta ihamya ishikamye ko abazize iriya nkongi yafashe gereza ya Gitega ari 38, kandi ngo ntibateze guhindura ibyatangajwe na leta.
Umukuru w’ igihugu wungirije; Prosper Bazombanza yari yatangaje ko abakomerekejwe n’ iriya nkongi y’ umuriro ari 69. Yemeje ko abazize iyo nkongi ari imfungwa n’ abagororwa bagera kuri 38.
