Menya inyamanswa 10 za mbere zigendera ku butaka zifite umuvuduko munini kurusha izindi

Isi ituwe n’ibinyabuzima bitandukanye. Muri byo hari ibigendera ku butaka,ibituye mu mazi,ndetse n’ibigendera mu Kirere. Dore utudonde rw’inyamanswa 10 za mbere ku isi zigendera ku butaka zirusha izindi umuvuduko mu Kwiruka:  

Nov 25, 2021 - 11:08
Nov 25, 2021 - 11:08
 0
Menya inyamanswa 10 za mbere zigendera ku butaka zifite umuvuduko munini kurusha izindi

  1. African wild dog(Imbwebwe) Ni inyamanswa iri mu bwoko bw’imbwa,ikaba iboneka cyane cyane mu mashyamba yo muri Africa.Iyi nyamaswa ifite ubushobozi bwo kwiruka ku muhigo ibirometero 60 ku isaha.

9.Kangaroo

Kangaroo ni Inyamanswa igira ingobyi imbere kunda yayo(pounch) ikaba iboneka mu bice bya Australia ndetse no birwa bya New Guinea. Iyi nyamanswa kandi igira amaguru y’inyuma maremare kandi akomeye cyane ayifasha mu kwiruka ndetse no kwirwanaho igihe indi nyamanswa iyisagariye. Kangaroo ibasha kwiruka ku muvuduko ungana n’ibirometero 71 ku isaha.

8.Greyhound

Greyhound nayo ni inyamanswa izwiho kugira umurambi muremure,ibarizwa mu muryango w’ubwoko bw’imbwa z’impigi buzwi nka  Sighthounds,bukaba bumaze ibinyejana  byinshi bubayeho. Greyhound iyo iri ku muhigo ishobora kwiruka byibura ibirometero 74 ku isaha.

 

7.Urukwavu rw’agasozi(Hare)

Iyi nyamanswa igira amaguru y’imbere akomeye ndetse ahora yiteguye gutaruka igihe cyose bibaye ngombwa ko yiruka ihunga izindi nyamanswa ziyihiga. Nk’uko izindi nkwavu zororwa zose ziba zimeze, uru rukwavu narwo rugira amatwi maremare. Iyo rwatatswe n’umwanzi rwiruka nibura ibirometero 80 ku gihe cy’isaha.

 

6.Blackbuck (Impongo)

Blackbuck nayo ni bumwe mu bwoko bw'isha buboneka mu bice byo muri Asia y’amajyepfo (Ubuhinde,Nepal na Pakistan). Iyi nyamanswa kandi ishobora kurenza ibirometero 80 ku isaha, ikaba yakwiruka 81.5.Iyo iri kwiruka ibasha gusimbuka byibura metero 6 z’umurambi mu gihe iri guhunga umwanzi.

 

5.Intare

Iyi ni imwe mu nyamanswa nini iza muri 5 za mbere ndetse ikaba ari nayo nyamaswa ya mbere nini ku isi ifite umuvuduko uruta izindi mu muryango w’injangwe nini(big cats).Iyi nyamaswa ntizwiho kuruha vuba ikindi wayimenyaho ni uko zikunda kuba mu miryango,n’iyo zihiga ntizikunda zihigira hamwe. Intare ikoresha umuvuduko wa kilometero byibura 80 ku isaha nawo ushobora kwiyongera.

 4.Wildebeest

Biratangaje kubona inyamanswa nini kuri ubu buryo ibasha kwiruka cyane kugera n’aho igaragara kuri uru rutonde . Wildebeest ifite amahembe n’ipfupfu bikomeye bituma ibasha guhangana n’umwanzi, ndetse amaguru maremare kandi akomeye,niyo ayemerera kwiruka nibura ibirometero 80.5 ku isaha.

 

3.Isha(Springbok)

Ni akanyamaswa abenshi bakunda kwita Isha. Gafite amaguru maremare,ijosi rirerire ndetse n’uduhembe tunanutse. Isha kandi ishobora gusimbuka metero 3 zigana hejuru mu gihe iri kwiruka,igira ubushobozi bwo guhindukira  igaruka aho itirutse mu buryo bwihuse ku buryo ikiri kuyirukankana kitamenya uko bigenze.Isha igira ubushobozi buyemerera kwiruka ibirometero 88 ku isaha.

 2.Pronghorn

Nubwo hari izindi nyamaswa zinganya umuvuduko na Pronghorn, yo izwiho umwihariko wo kuba yamara igihe kirekire yiruka itaruhuka. Iyi Pronghorn iboneka cyane cyane mu bice bya Canada na Califonia,ikaba igira umuvuduko wa kirometero 88 ku isaha.

 

1.Cheetah

Cheetah irangwa n’amaguru maremare,mu nda hananutse agahanga gato no mu maso hateye nk’ah’injangwe ndetse  abenshi bayibona bakunze kuyitiranya n’ingwe(Leopald) kuko igira amabara n’ishusho bijya kumera kimwe. Cheetah iyo kwiruka umwanya munini iwumara mu kirere aho itaruka amaguru y’inyuma akarenga ay’imbere. Iyi nyamanswa Igira umuvuduko w’birometero 120 ku isaha biyemerera kuyitereka ku mwanya wa mbere ku isi. Mu nyamanswa zigendera ku butaka zifite umuvuduko wo hejuru.

 Umwanditsi: Eric Nshimiyimana

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175