Umusore yatwitse inzu ya nyina kubera ko yatinze kumuha ibyo kurya

Umusore ukomoka mu gace ka Dagoreti mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, yafashwe ashyikirizwa ubutabera mu rukiko rw’akarere azira gutwika inzu ya nyina ifite agaciro ka miliyoni 1.3 z’amashilingi ya Kenya kubera ko yasanze ibyokurya bidahiye.

Nov 17, 2021 - 11:30
Nov 17, 2021 - 11:35
 0
Umusore yatwitse inzu ya nyina kubera ko yatinze kumuha ibyo kurya

Ukekwaho bivugwa ko yitwa Joseph Njuguna, yatashye yasinze kandi yiteze guhita abona ibiryo,ariko yararakaye cyane ubwo yamenyaga ko nyina yari agitetse.

Bivugwa ko Njuguna yinubiye gutinda gushya kw’ibi biryo "arahira ko aragira icyo akora" nyuma yuko nyina amutegetse gutegerereza mu cyumba cye. Yagarutse arwana na nyina mbere yo kugenda gato.

Uyu mubyeyi akiri mu nzu, yabonye ahantu hose huzuye umwotsi hanyuma abona ko inzu irimo gushya.

Yagerageje kwihutira gusohoka ariko umuryango wari ufungiye hanze bikekwa ko uyu muhungu we ariwe wawufunze kugira ngo yicwe n’uwo muriro.

Uyu mubyeyi wari ufite agahinda yatakambiye abahisi n’abagenzi ngo bamutabare maze akizwa n’abaturanyi bumvise gutaka kwe.

Inkongi y’umuriro yatwitse inzu yose irakongoka. Urukiko rwumvise ko ushinjwa yahise yihisha mu rugo rw’incuti ye mbere yo gufatwa.

Yasanzwe aho yari yihishe anywa inzoga maze akubitwa n’abaturage kugeza igihe nyina yaje akamutabara.

Abapolisi babwiwe aho yarengeye arafatwa ajyanwa kubazwa. Inyandiko y’ikirego igira iti: "Joseph Njuguna mu buryo butemewe kandi abishaka yatwitse inzu ya nyina ku ya 6 Ugushyingo mu gace ka Dagoreti ka Nairobi."

Igihe yashyikirizwaga ubutabera imbere y’umucamanza mukuru Esther Bhoke, uregwa yahakanye icyaha maze "asabwa" ingwate ya Ksh 500.000 mu gihe ategerejwe ko yitaba urukiko ku ya 22 Ugushyingo.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175