Ni akumiro: Umwami w'Abami yashyinguwe mubwiherero

Haile Sellasie Umwami w'Abami wa Ethiopia nubwo yasengwaga nk'Imana nzima yashyinguwe mu bwiherero

Sep 27, 2022 - 10:03
Sep 27, 2022 - 19:38
 0
Ni akumiro: Umwami w'Abami yashyinguwe mubwiherero

Intare Nyiritsinzi yo mu muryango wa Yuda, Nyiricyuhabiro Umwami w'Abami Haile Sellasie. Aya ni amwe mu mazina meshyi yahabwa Umwami w'Abami wa Ethiopia Haile Sellasie.

Umwami w'Abami wa Ethiopia yabaye ikirangirire mu kinyejana cyose cya 20 kuko yayoboraga igihugu kitigeze gikoroninzwa kumugabane wose wa Afurika.

Sellasie yavutse ku wa 23 Gicurasi 1892 kumazina ya  Ras Tafari Makonnen, yima ingoma mu mwaka 1930, aza gutanga ku wa 27 Nyakanga 1975. 

Ahagana mu mwaka 1958  Ethiopia yatangiye kwiturwaho n'ikibazo cy'amapfa gikomeza kugera 1973 ibi byatumye abaturage batangira imyigaragambyo.

Sellasie nkaho yakagize icyo akora kuri iyo myigaragambyo yarabihoreye barakomeza barigaragambya. Ibi byatumye havuka agatsiko kabasirikare kari gashyigikiwe n'Abasoviyeti bakorera coup d'etat Sellasie.

Akimara gukurwa kubutegetsi yafungiwe iwe mu rugo bidateye kabiri aza kwicwa nabasirikare bari bamukuye kubutegetsi nk'uko abo mu muryango we babitangaza.

Muri Ethiopia iyo Umwami atanze ashyingurwa bitarenze amasaha 24 , ibyo rero byatumye ashyingurwa igitaraganya ajugunywa mu bwiherero nta muntu uhari.

Bivugwa ko yaje kwicwa kuko abasirikare bari bafite ubwoba kuko abambari be bari kuzaza kumubohoza.

Akimara gupfa abantu bo mu muryango we bateye hejuru basaba ko hakorwa isuzuma ari ko biba ibyubusa ntibyakorwa.

Nubwo yapfuye urwagashinyaguro ari ko imihanda y'isi yose bamufataga nk'intwari nzima kuburyo bamwe bamusengaga kugera nubu.

Haile Sellasie ninawe wavutseho imyizerere ya Rastafarianism, aho abarasita bamufata nk'umucungizi wabo nk'uko abakiristu bemera Yezu.

Muri Jamaica aho iyi myizerere yashinze imizi ahagana mu mwaka 1966 yaranahasuye agezeyo abantu bose mu gihugu baza kumurambarara imbere.

Iyi myizerere ya Rastafarianism ninaho hakomotse umuziki w'ijyana ya lege ,aho iyi jyana yagize abahanzi b'ibyamamare nka Bob Marley, lucky dube n'abandi benshi.

Uyu Mwami w'Abami yabaye ikirangirire ku  isi yose,yaravugaga isi ikumva kandi ikubaha. Azibukirwa kukuba yarashinze umuryango wa Afurika yunze ubumwe kandi akaba yaraharaniye ubwigenge bw'ibihugu byinshi by'Afurika.

Nubwo nta muhanuzi iwabo ari ko nanubu Abarasita baramusenga kandi bizere ko azagaruka.

Nubwo yapfuye agashyingurwa mu bwiherero ari ko nyuma yaje kuhakurwa ashyingurwa mu cyubahiro iruhande rw'imva y'Umwami Menelik I .