Operasiyo simusiga yo kwirukana abahombeje Ferwafa! Kankindi Anne-Lise n’abandi 2 basabiwe kwirukanwa burundu
Abakomiseri batatu ba FERWAFA barimo Komiseri ushinzwe umutungo muri iri shyirahamwe ari we Kankindi Anne-Lise, basabiwe kwirukanwa burundu kubera igihombo bateje kingana na Miliyoni y’amadolari (1000,000$).
Mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), hakomeje kuvugwa amakuru atandukanye arimo bamwe bihishe inyuma y’igihombo bateje iri shyirahamwe nyamara bakaba batarabiryojwe.
Nkuko bigaragara mu ibaruwa, umwe mu banyamuryango ari we ba FERWAFA, Hunde Rubegesa Walter, abicishije muri bagenzi be bagize Inteko Rusange ya FERWAFA yasabiye abakomiseri batatu kwirukanwa burundu kubera igihombo bateje iri shyirahamwe ubwo uwari umuterankunga mukuru w’iri shyirahamwe (Azam TV) yasezaga amasezerano yari afitanye na FERWAFA.
Abo ba komiseri basabiwe kwirukanwa burundu ni:
Komiseri Ushinzwe umutungo muri Ferwafa: Kankindi Anne-Lise
Komiseri Ushinzwe amategeko: Me Gusimiriza Hilary
Komiseri Ushinzwe iyamamaza bikorwa no gushaka abaterankunga: Rwakunda Quinta
Impamvu basabiwe kwirukanwa muri FERWAFA:
Aba bakomiseri bose uko ari batatu, bateje FERWAFA igihombo na Miliyoni imwe y’amadolari (1000,000$) bitewe no gusesa amasezerano kwa Azam TV na FERWAFA.
Nkuko bigaragara mu ibaruwa, Hunde Rubegesa Walter yasobanuye uruhare buri mukomiseri muri aba batatu, yagize kugira ngo habeho iki gihombi bashinjwa.
Azam TV yagomba gutera inkunga Ferwafa ingana na 235000$, ariko amasezerano ntiyabungwabunga neza bituma aseswa atarangiye kubera uburangare bwa bamwe.
Ndetse mu guseswa kw’aya masezerano, nta munyamurango wa FERWAFA wigeze abimenyeshwa kandi byaragombaga kubagiraho ingaruka, kandi Azam TV yari imaze gutanga angana na 1350000$, bikaba bisobanuye ko hari hasiganye angana na 1000,000$ yagombaga guhabwa FERWAFA muri 2019-2020 (igatanga 500,000$) na 2020-2021 (500,000$).
Uyu munyamuryango kandi ari we Hunde Rubegesa Walter usanzwe ari Perezida wa Rugende FC, yasobanuye uruhare buri umwe muri aba bakomiseri yagize muri iki gihombo cya FERWAFA nkuko ibaruwa bandikiye abanyamuryango bagize Inteko Rusange y’iri shyirahamwe, ibigaragaza.
• Kuri Komiseri Ushinzwe amategeko: Me Gusimiriza Hilary:
Yavuze ko ubundi iyo amasezerano abayeho, ahinduka itegeko ku bayagiranye, bakavuga ko uyu mukomiseri yagombaga kugira FERWAFA inama kugira ngo hirindwe icyateza igihombo, haba hari n’icyo asanze kigomba guhinduka, akagira inama FERWAFA y’icyakorwa mu rwego rw’amategeko, ariko kugeza magingo aya nta kintu na kimwe uyu mukomiseri agaragaza cyashingiweho ubwo haseswaga aya masezerano.
Ikindi Hunde Rubegesa Walter yashingiyeho amusabira kweguzwa, ni uko yari asanzwe ari umunyamategeko ufitanye amasezerano na FERWAFA akaba anabihemberwa nkuko amasezerano ye abivuga.
Hunde Rubegesa Walter yakomeje yavuga ko uyu mukomiseri, atabashije kugira inama ya FERWAFA mu kwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko uwahoze ari umuyobozi w’ishami ry’iyamamaza bikorwa no gushaka abaterankunga (Marketing), bigatuma FERWAFA itsindwa urubanza yarezwemo na Dufourg, bikayiviramo igihombo kingana na 35,00,000 Frw kuko batsinzwe urubanza ku cyaha kumwirukana binyuranyije n’amategeko , ndetse n’igihombo cya 119000$ yagombaga guhabwa cya 5% ku mafaranga Azam TV yari amaze gushakira FERWAFA hanyuma akirukanwa atayahawe kubera kubura ubujyanama bw’amategeko.
Uyu munyamuryango ( Perezida wa Rugende FC), yasoje aha asaba ko icyemezo cy’Urukiko kuri iyi ngingo, cyazasomerwa abanyamuryango ba FERWAFA mu nteko rusange yabo.
• Kuri Komiseri ushinzwe umutungo: Kankindi Anne-Lise:
Kuri Lise, bavuze ko yagombaga kugira inama FERWAFA mu gushyira amasezerano mu bikorwa, kugira ngo umutungo abanyamuryango bari bayatezeho utabura, aha rero bakaba bakomeje bavuga ko Kankindi Anne-Lise atagaragaza icyo yakoze kugira ngo aya masezerano adaseswa cyangwa ngo avugururwe mu nyungu za FERWAFA, n’abanyamuryango muri rusange.
Indi mpamvu bashingiraho basabira Anne-Lise kweguzwa, ni uko mu nteko rusange iheruka, uyu mukomiseri yagize uruhare aharanira kwima ijambo abanyamuryango ahubwo akajya ariha uwo ashaka, undi adashaka akarimwima.
• Kuri Komiseri ushinzwe iyamamaza bikorwa: Rwakunda Quinta
Kuri uyu mukomiseri, bavuze ko aya masezerano yagezweho binyuze mu ishami ayobora, ariko akaba ataragaraje uko azavugururwa mu gihe azaba ageze ku musozo ariko hatabayeho guseswa nkuko byagenze.
Bimwe mu byari bikubiye mu masezerano ya FERWAFA na Azam TV
Ikindi bavuze kuri uyu mukomiseri, ni uko atagaragaje raporo y’urugendo yagiriye muri Tanzania we n’uwahoze ari Perezida wa FERWAFA, ngo basobanurire abanyamuryango impamvu nyamukuru y’iseswa ry’aya masezerano.
Ikindi bamuvuzeho kandi, ni komiseri Quinta atagize atangaza icyavuye muri urwo rugendo rwabahuje na Azam TV, ndetse kuri iki Rugende FC ikaba yasoje ivuga ko itumva impamvu n’imwe atavuze icyatumye uyu muterankunga asesa aya masezerano kandi yarabiherewe ubutumwa ariko yagaruka ntabikoreho raporo.
Uyu munyamuryango, yasoje avuga ko ashingiye ku iseswa ry’aya masezerano abanyamuryango ba FERWAFA kugeza ubu batahabwa ubusobanuro, kandi yavuze ko ashingiye ko aba bakomiseri barangaye bigazezwa FERWAFA igihombo cya 400,000$ (40%), bigateza kandi igihombo abanyamuryango kingana na 600,000$ (60%), basabye ko aba bakomiseri bakweguzwa kuko bagombaga kugira inama FERWAFA ntihombe angana na 1000,000$.