Putin azihorera?U Bwongereza nibwo bwarashe impombo za gas z'u Burusiya
Kremlin yatangaje ko u Bwongereza bwagize uruhare mu kurasa imiyoboro ya gas ijya mu Burayi ndetse no kurasa ubwato muri Sevastopol
U Burusiya buri gushinja u Bwongereza kurasa imiyoboro ya North stream yaturikijwe mu kwezi gushize. Muri Nzeri nibwo amahanga yose yatunguwe no kubona imiyoboro yajyanaga gas mu Burayi iri kuva mu nyanja ya Baltic.
Umuyoboro wa North stream wangijwe
Ibyo bikimara kuba u Burusiya bwatangaje ko ibyo ari ibitero by'iterabwo. Uburengerazuba bw'isi nabwo butumvikana n'u Burusiya nabwo bwavuze ko bwamaganye ibyo bitero. Icyakora mu buryo bwatunguye benshi ibihugu byo mu Burengerazuba byanze gufatanya n'u Burusiya gukora iperereza.
Nyuma y'iminsi Uburusiya bukora iperereza bwatangaje ko Ubwongereza bagiye kubutangizaho iperereza rishya kuko bakeka ko ari bwo bwarashe izo mpombo. Uburusiya kandi bwavuze ko Ubwongereza bwafashije Ukraine kugaba ibitero bya za dorone ku bwato bw'Abarusiya bwari buri muri Sevastopol.
Uko byifashe ku rugamba
Intambara ihuje u Burusiya na Ukraine igeze ku munsi wa 249, aho buri ruhande ruri kwisuganya ngo rubone uko ruzasenya urundi mu gihe cy'ubukonje kigiye kuza. Kuri ubu mu gace ka Kherson kamwe mu duce tune twatoreye kwiyomora kuri Ukraine,ubu abaturage barangije kwimurwa kuko ingabo za Ukraine ziri kwitegura kuhagaba ibitero byo kuhisubiza.
Muri Kherson abaturage basanga ibihumbi 70,000 nibo barangije kwemezwako bahungishijwe na Leta y'u Burusiya, nkuko tubikesha ikinyamakuru TASS cyo mu Burusiya hamwe na BBC y'Abongereza.
Abaturage muri Kherson barangije kwimurwa
Mu minsi ishize ingabo za Ukraine zabashije kwambuka umugezi wa Dnipro uherereye muri Kherson,mu mirwano y'injyanamuntu yahabaye. Kuri ubu Ukraine yabashije gusubiza inyuma ingabo z'Abarusiya ibirometero 40.
Ukraine irashaka kurasa bombe z'umwanda(duty bomb)
Mu yandi makuru ahambaye ari kwandikwa kuri iyi ntambara ni uko Uburusiya buri gushinja Ukraine gushaka gukoresha Bombe z'umwanda( duty bomb). Izi duty bomb cyangwa se bombe z'umwanda zenda kugira ubukana nk'ubw'ibisasu kilimbuzi . Nubwo bitanganya ubushobozi ariko nabyo isenya n'ihumanya rya byo riri hejuru cyane.
Bomb z'umwanda(duty bomb)
Mu gihe u Burusiya bukomeje gushinja Ukraine, Ukraine nayo ikomeje kubihakana ahubwo ikavuga ko Abarusiya intambara yabananiye none bakaba bashaka gukoresha ibyo bisasu bakayibishinza. Nubwo ibyo bisasu bitabujijwe gukoreshwa mu ntambara ari ko ni icyago kubikoresha.
Putin yohereje ingabo nshya ku rugamba
Minisitiri w'ingabo mu Burusiya Sergei Shoigu yatangarije Perezida Vladmir Putin ko gahunda yo gushaska ingabo nshya zo kwinjizwa ku rugamba muri Ukraine ikiswe( partial mobilization) yahagarara kuko ingabo bari bakeneye ibihumbi 3000 ko zabonetse.
Jenerari Shoigu na Perezida Vuldmir Putin
Mu minsi ishize nibwo Perezida Vladimir Putin yatangaje ko abasirikare basaga ibihumbi 3000 bagomba kwinjira ku rugamba muri Ukraine. Icyo gihe yahise asinya itegeko ritegeka Abarusiya bigeze gukoraho igisirikare gusubira mu gisirikare bwangu.
Abasirikare bashya ku rugamba b'Abarusiya
Minisitiri w'ingabo yavuze ko hibanzwe cyane cyane ku guhugura abasaga 218.000, aba bakaba bari basanzwe mu ngabo. Biteganyijwe ko abasirikare ibihumbi 41,000 aribo bazahita bajya gusimbura abari ku rugamba muri Ukraine.
Ese Elon Musk ntiyongera gutera inkunga Ukraine?
U Burusiya bwasabye umuherwe Elon Musk guhagarika inkunga yose aha Ukraine mu ntambara. Uyu Musk afasha Ukraine mu bijyanye n'ikoranabuhanga rya gisirikare. Abasirikare ba Ukraine ibikoresho byose by'ikoranabuhanga bakoresha ni Musk ubatera inkunga.
Umuherwe Elon Musk
Mu minsi ishize uyu Musk nibwo yatunguranye yumvikana avuga ko Ukraine niba ishaka amahoro yagakwiye kumva ibyo Moscow isaba byose .Musk benshi bamuteye utwatsi bo mu Burengerazuba bw'isi ndetse Ukraine iramwamagana cyane.
Mu gihe Ukraine yamuteraga utwatsi nyamara Abarusiya bivugiye ko nibura mu bantu bo mu Burengerazuba ariwe wenyine uzi ubwenge kandi ushyira mu gaciro. Moscow yaramushimagije cyane ivuga ko n'abandi bagakwiye kumva neza ibyo avuga kuko ari nabyo u Burusiya busaba.