Umunyafurika wacucuye banki muri Dubai

Umugabo wo mu cyaro cya Mali, utarize ishuri na rimwe yibye banki muri Dubai anabyivanamo yemye, ubu aridedembya

Sep 17, 2022 - 12:29
Sep 27, 2022 - 17:55
 0
Umunyafurika wacucuye banki muri Dubai

Mu mateka y'abantu mu isi habayeho abajura n'amabandi kabuhariwe, bazengurutse imihanda y'isi yose biba.Bamwe babyikuye imbere mu mahoro abandi barafatwa barafungwa.

Umuntu wibye amafaranga menshi muri banki, ni Perezida wa Iraq muri 2003, ubwo yatumaga umuhungu we w'umusirikare muri banki nkuru ya Iraq akiba miliyari 100 z'amadorari.

Undi wibye banki we yari umunyafurika wo muri Mali w'umukene, utaranakandagiye mu ishuri na rimwe. Yibye banki muri Dubai yitwa Dubai Islamic bank arenga Miliyari 242 z'amadorari.

Rimwe umugabo Foutanga Babani Sissoko yinjiye muri imwe muri banki zo muri Dubai yitwa Dubai  Islamic bank agiye kwaka inguzanyo yo kugura imodoka.

Inguzanyo barayimwemereye,arangije abwira umuyobozi wa banki ya Dubai Islamic bank bwana Mohammed Ayoub ati "buriya ngewe mfite imishinga nshaka ko twazakorana niyi banki yanyu,ubishatse wazaza kunsura tukabyuzuza."

Umuyobozi wa banki ati" ndumva rwose uri umukiriya mwiza,nzaza kukureba tubyuzuze."

Sissoko yari yiboneye inguzanyo yashakaga ari ko anakuye umuyobozi wa banki mu biro bye amwemeje kuzaza kumusura iwe mu rugo.

Rimwe bicaye bari kuganira bwana Sissoko yabwiye bwa Mohammed Ayoub ati "buriya ngewe nubwo naje kuguza amafaranga muri banki yanyu, buriya ngewe mfite nandi mafaranga meshyi cyane."

Yakomeje aganiriza umushyitsi we ati" buriya Abanyafurika twebwe mukunda kudusuzugura ari ko twe twubaha imigenzo yacu n'abakurambere bacu.Impamvu mwe mushaka amafaranga mukayabura ni uko muba mutazi uburyo muyashakamo. Ngewe mfata amafaranga nkakora ibintu byange, amafaranga akikuba inshuro nyishyi,niba utanyuzwe uzazane amafaranga runaka nkwereke."

Mohammed Ayoub yaratangaye cyane ari ko undi munsi yaje azanye amafaranga mu gikapu kwa Sissoko iwe mu rugo.

Akigera mu marembo kwa Sissoko mu nzu haturutse umugabo wiruka cyane abwira Ayoub ati "muri iyo nzu harimo abantu ibyo bagusaba gukora ubikore,nutabikora baragukubita nk'uko bankubise."

Akimara kwinjira mu muryango  bamweretse icyumba cyacumbagamo umwotsi aterekayo igikapu cyarimo amafaranga.

Hashize akanya amafaranga yaje yabaye  menshi kuruta ayo yari yazanye.

Bwana Ayoub yitereye hejuru cyane abwira Sissoko ati "urakoze cyane rwose uri umuntu mwiza."

Ayoub yatashye afite ibyishimo yumva ari ibitangaza kuko yumvaga agiye kwikungahaza, gusa ntiyamenye ko yari agiye guhura n'igitangaza atari kuzungukiramo nabusa. 

Umuyobozi wa banki ya Dubai bwana Mohammed Ayoub yakomeje kujya yoherereza amafaranga menshi bwana Sissoko mu gihe cy'imyaka 3 ngo ayamutuburire,undi nawe akinumira.

Amaze gukusanya amafaranga yose yatangiye ingendo mu isi yose ashaka aho afungura konte zo kubikaho amafaranga yaramaze guhuguza banki ya Dubai.

Mu mwaka 1996 yagiye muri Amarika ajya kwinezeza mu mafaranga ye. Muri Amerika yirirwaga atanga amafaranga kumihanda aho yacaga hose.

Abanyamerika bari baramwise robbenhood, robbenhood yari igisambo kibaga abakire, ibyo kibye kikabyihera abakene.

Nyuma yaje kugura kampani y'indege ayita air Dabia.yatwaraga abagenzi ibavana iwabo muri Mali ibajyana i Mecca mu masengesho.

Nyuma yaho yashatse kugura kajugujugu zarutura zakoreshwaga n'Abanyamerika mu ntambara ngo azizane muri Afurika, ari ko atanga ruswa kugira ngo abone uko azambutsa vuba, ari ko bahise bamufunga.

Bamugejeje mu rukiko ari ko yari yarabaye ikirangirire kubera amafaranga menshi yari afite yirirwaga atanga kumihanda muri Amerika.

Mu rukiko abagize Sena y'Amerika barahagurutse basaba ko arekurwa. Rubanda narwo  mu rukiko ati" uwo mugabo rwose ni umuntu mwiza ni mumurekure" urukiko rwamukatiye iminsi 40 amazemo iminsi 20 atanga amafaranga arasohoka.

Akimara kurekurwa yahise asubira iwabo muri Mali. Ageze iwabo yakiriwe nk'umwami, baramusingiza biratinda. Hadateye kabiri ahita ajya mu ntekonshingamategeko muri Mali.

Muri Dubai, banki yari yarahombye bari gukurikirana Muhammad Ayoub, barangije bashyiriraho ibirego bwana Sissoko, basaba  ko Mali yamubaha bakamuburanisha.

Hagati aho Mali yanze kumutanga kuko nta gihugu bafitanye amasezerano yo guhererekanya imfungwa.

Kuri ubu bwana Sissoko yibera mu gace ka Dabia muri Mali aho yavukiye. Kumufata ntibiri ejo kuko yifitiye abasirikare bamurinda. Bagiye kumufata bidateguwe neza byabyara intambara yeruye 

Hagataho muri Dubai bwana Ayoub bamukatiye imyaka 3 yigifungo hamwe na Sissoko nubwo batamubonye.

Naho bamufata Umunyafurika nkuyu wibye miliyoni 242 z'amadorari ntacyo byaba bimutwaye.