Umuserebanya munini cyane winjiye mu isoko nyiraryo ahamagara Polisi kubera ubwoba [AMAFOTO]
Umuserebanya munini cyane [‘Godzilla’] winjiye mu isoko ry’umucuruzi wo mu gihugu cya Thailand wangize ibicuruzwa bye birangira ahamagaye polisi ngo ize imutabare.
Amafoto yafashwe kuwa Kabiri w’iki cyumweru,agaragaza uyu muserebanya uri kurira aho ibi bicuruzwa biri bimwe wabitaye hasi.
Uyu muserebanya munini wavuye ku kirwa aho wabaga winjira mu mujyi wa Nakhon Pathom ari nabwo winjiye mu iduka ry’uyu mucuruzi w’umugore uraryangiza.
Uyu musereanya wa rutura wangije amakarito yarimo amata uyu mugore yacuruzaga.
Uyu mucuruzi wari wahiye ubwoba yahise ahamagara polisi,yaje ifite ikiyifasha gufata inyamaswa z’ibikururanda irawujyana.
Umuguzi witwa Narimpa Tangsin,yavuze ko yahise ahagarika kujya guhahira muri iryo soko.
Uyu mugore yagize ati “Nashakaga kujya kugura icyo kunywa ariko inyamaswa yari ihegereye.Ni inyamaswa mbi cyane iyo zirakaye ariyo mpamvu nahisemo kuguma hanze mfata amashusho nkoresheje telephone.
Ndatekereza ko ririya soko rifite ibicuruzwa byinshi birimo n’iby’imiserebanya.”
Iyi nyamaswa ntiyigeze irya ibicuruzwa ahubwo yabyangije cyane.
Iyi miserebanya minini itamenyerewe iboneka mu bihugu bimwe byo muri Afurika,Aziya no muri Australia.