Umuserebanya munini cyane winjiye mu isoko nyiraryo ahamagara Polisi kubera ubwoba [AMAFOTO]

Umuserebanya munini cyane [‘Godzilla’] winjiye mu isoko ry’umucuruzi wo mu gihugu cya Thailand wangize ibicuruzwa bye birangira ahamagaye polisi ngo ize imutabare.

Apr 8, 2021 - 13:51
 0
Umuserebanya munini cyane winjiye mu isoko nyiraryo ahamagara Polisi kubera ubwoba [AMAFOTO]

Amafoto yafashwe kuwa Kabiri w’iki cyumweru,agaragaza uyu muserebanya uri kurira aho ibi bicuruzwa biri bimwe wabitaye hasi.

Uyu muserebanya munini wavuye ku kirwa aho wabaga winjira mu mujyi wa Nakhon Pathom ari nabwo winjiye mu iduka ry’uyu mucuruzi w’umugore uraryangiza.

Uyu musereanya wa rutura wangije amakarito yarimo amata uyu mugore yacuruzaga.
Uyu mucuruzi wari wahiye ubwoba yahise ahamagara polisi,yaje ifite ikiyifasha gufata inyamaswa z’ibikururanda irawujyana.

Umuguzi witwa Narimpa Tangsin,yavuze ko yahise ahagarika kujya guhahira muri iryo soko.

Uyu mugore yagize ati “Nashakaga kujya kugura icyo kunywa ariko inyamaswa yari ihegereye.Ni inyamaswa mbi cyane iyo zirakaye ariyo mpamvu nahisemo kuguma hanze mfata amashusho nkoresheje telephone.

Ndatekereza ko ririya soko rifite ibicuruzwa byinshi birimo n’iby’imiserebanya.”

Iyi nyamaswa ntiyigeze irya ibicuruzwa ahubwo yabyangije cyane.

Iyi miserebanya minini itamenyerewe iboneka mu bihugu bimwe byo muri Afurika,Aziya no muri Australia.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175