Amayeri abasore bakwiriye gukoresha bagiye gutereta

Hano twabatoranireje amateyi 15 umusore wese akwiriye kumenya mbere yo kujya yo gutereta inkumi mu kwirinda kuhasebera.

Jun 29, 2021 - 09:49
Jun 29, 2021 - 09:50
 0
Amayeri abasore bakwiriye gukoresha bagiye gutereta

 

  1. Niba uri umusore, icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose bishimira kubwirwa ko ari beza kuruta kubwirwa ko bari sexy.
  2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira amagambo menshi adasobanutse, byongeye ntibishimira abasore batiyubaha igihe cyose bari kumwe.
  3. Abakobwa hafi ya bose bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk’abadasanzwe (special) imbere y’abasore bakunda, n’ubwo ngo akenshi batabyerekana.
  4. Abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda, mbese batiyitaho.
  5. Burya ngo abakobwa benshi bakunda gusomwa ku kiganza mu gihe bidakozwe mu kavuyo n’ubwo ngo badashobora kuvuga ko babikeneye.
  6. Menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe cyangwa se ukamubitsa andi mabanga ngo ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro, kabone
    n’ubwo mwatandukana.
  7. Abakobwa bakunda ko incuti zabo zibahamagara mu mazina yabo bwite, rimwe na rimwe igihe bicaye batuje umusore akamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi
    amureba mu maso.
  8. Muri kamere y’abakobwa habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro.

Mu gihe umukobwa yemeye kujya mu gikoni akagutegurira ifunguro, menya ko uri uw’agaciro imbere ye kandi ko aguha umwanya mu buzima bwe.

  1. Burya ngo iyo umukobwa avuze “oya” iba ari “oya”, ntibakunda umuntu uhatiriza cyane.
  2. Bashimishwa n’uko incuti zabo zibasoma abandi bagenzi babo babibona kuko ngo bigaragaza ko bitaweho cyane kandi ko barutishwa abandi.
  3. Bakunda abantu bababwira babahanze amaso.
  4. Abakobwa bashimishwa n’uko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko
    ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.
  5. Iyo umukobwa yemeye ko musohokana burya ngo aba yatangiye kukwizera no kukwiyumvamo.
  6. Abasore batekereza ko iyo baterese bigacamo nta yindi mvune iba isigaye ariko burya ngo abakobwa bashimishwa no kubabona bakora cyane kuruta mbere
    kuko ngo byerekana ko bagikunzwe kandi urukundo bakarwiyumvamo kurushaho.
Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175