Zamalek SC niyo yatwaye igikombe cya mbere cya BAL itsinze US Monastir yo muri Tunisia amanota 76-63

Ikipe ya Zamalek SC yo mu Misiri yabaye iya mbere itwaye igikombe cya Basketball Africa league itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia amanota 76-63.

May 31, 2021 - 09:09
May 31, 2021 - 09:15
 0
Zamalek SC niyo yatwaye igikombe cya mbere cya BAL itsinze  US Monastir yo muri Tunisia amanota 76-63

Zamalek yari ku rwego rwo hejuru mu bwugarizi,yamize ubusatirizi bwa US Monastir iyitsinda iyirusha cyane mu gace ka kane k’umukino nyuma y’aho mu duce twabanje rwari rwabuze gica, bituma yegukana iri rushanwa ryari rikinwe ku nshuro ya mbere.

Agace ka mbere karangiye US Monastir iri imbere n’amanota 22-17,agace ka kabiri Zamalek yagatsinze ku manota 27-20 ndetse igice cya mbere cyose kirangira Zamalek itsinze 44-42.

Mu gace ka 3, Zamalek yatsinze 11-9 ya US Monastir hanyuma mu gace ka Kane, iyi kipe yo mu Misiri ishimangira itsinzi kuko yagatsinze ku manota 22-12.Umukino wose warangiye Zamalek yigaragaje ku manota 76 kuri 63.

Umukinnyi wa Zamalek witwa Walter Wallace Hodge niwe watowe nk’umukinnyi w’irushanwa [MVP].

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye uyu mukino wa nyuma wa BAL 2021 waberaga muri Kigali Arena, Zamalek yatsinze US Monastir.

Patriots BBC yari iharagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki 30 Gicurasi muri Kigali Arena, yabaye iya kane nyuma yo gutsindwa na Petro de Luanda yo muri Angola amanota 97-68 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175