Abafana ba Liverpool basabye ikintu gikomeye umuherwe wabo kugira ngo bamubabarire gushyira ikipe muri Super League
Abafana b’ikipe ya Liverpool babwiye nyiri ikipe witwa John W. Henry ko kugira ngo bamubabarire ikosa yakoze ryo gushyira ikipe muri European Super League ari uko yabagurira rutahizamu Kylian Mbappe.
Abakinnyi ba Liverpool n’abakunzi bayo barakajwe n’icyemezo cya nyirayo cyo kuyishyira mu irushanwa rya European Super League barigaragambya kugira ngo ikipe ihite irivamo vuba na bwangu.
Ubuyobozi bwumviye aba bafana buhita buva muri iri rushanwa cyo kimwe n’andi makipe 5 yo mu Bwongereza bari kumwe.
Irushanwa rya European Super League ryari rigamije guhuriza hamwe amakipe 15 akomeye I Burayi kugira ngo bahatane ubwabo bace intege UEFA Champions League imaze imyaka myinshi ikunzwe na benshi.
Umuyobozi wa Liverpool yashyize hanze video mu gitondo asaba imbabazi abafana ababwira ko amakosa yose yo gushyira ikipe muri European Super League ariwe ari ku mutwe ariko bamwe banze kumubabarira bamutegeka kwica icyiru akagura Mbappe.
Mu butumwa benshi banyujije kuri Twitte bamubwiye ko yabahemukiye cyane ariko kugira ngo bamubabarire agomba kubagurira Mbappe wa PSG.