Abafana ba Liverpool basabye ikintu gikomeye umuherwe wabo kugira ngo bamubabarire gushyira ikipe muri Super League

Abafana b’ikipe ya Liverpool babwiye nyiri ikipe witwa John W. Henry ko kugira ngo bamubabarire ikosa yakoze ryo gushyira ikipe muri European Super League ari uko yabagurira rutahizamu Kylian Mbappe.

Apr 21, 2021 - 15:05
 0
Abafana ba Liverpool basabye ikintu gikomeye umuherwe wabo kugira ngo bamubabarire gushyira ikipe muri Super League

Abakinnyi ba Liverpool n’abakunzi bayo barakajwe n’icyemezo cya nyirayo cyo kuyishyira mu irushanwa rya European Super League barigaragambya kugira ngo ikipe ihite irivamo vuba na bwangu.

Ubuyobozi bwumviye aba bafana buhita buva muri iri rushanwa cyo kimwe n’andi makipe 5 yo mu Bwongereza bari kumwe.

Irushanwa rya European Super League ryari rigamije guhuriza hamwe amakipe 15 akomeye I Burayi kugira ngo bahatane ubwabo bace intege UEFA Champions League imaze imyaka myinshi ikunzwe na benshi.

Umuyobozi wa Liverpool yashyize hanze video mu gitondo asaba imbabazi abafana ababwira ko amakosa yose yo gushyira ikipe muri European Super League ariwe ari ku mutwe ariko bamwe banze kumubabarira bamutegeka kwica icyiru akagura Mbappe.

Mu butumwa benshi banyujije kuri Twitte bamubwiye ko yabahemukiye cyane ariko kugira ngo bamubabarire agomba kubagurira Mbappe wa PSG.

Abafana ba Liverpool basabye umuherwe wabo kubagurira Mbappe
Uyu rutahizamu w’imyaka 22 arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana Ballon d’Or y’uyu mwaka igihe PSG yaba itwaye Champions League ariyo mpamvu amakipe arimo Liverpool na Real Madrid amwifuza.
Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175