Kerebuka! Dore amarenga 5 azakwereka ko umukobwa muri kuganira yakwishimiye cyane

Abasore aho bava bakagera usanga bose bahuriye ku kintu kimwe ari cyo cyo kwifuza kumenya niba umukobwa bari kuganira yabishimiye cyangwa ari kubumvira ubusa. Kuri mwe basore guhera uyu munsi ntimuzongera kwibaza iki kibazo kuko mugiye kumenya ibimenyetso biranga umukobwa wakwishimiye

Apr 21, 2021 - 15:02
 0
Kerebuka! Dore amarenga 5 azakwereka ko umukobwa muri kuganira yakwishimiye cyane

Ibi ni byo bintu 5 byakwereka ko umukobwa yishimiye ikiganiro muri kugirana:

1. Aseka buri kanya

Ikintu cya mbere kizakwereka ko umukobwa yishimiye ikiganiro ari kugirana n’umusore ni uko aseka bya buri mwanya ku bintu byose uri kumubwira. Ushobora kuba utari kuvuga ibintu bisekeje, gusa ukabona arasetse. Burya ni bwo buryo akoresha akwereka ko yakwishimiye n’ubwo atakwerura ngo abikubwire.

2. Agukorakora ku ntoki

Nubona umukobwa muri kuganira atangiye kugukorakora mu biganza byawe uzamenye ko yishimiye ibyo muri kuganira. Akenshi ku mukobwa biramugora kubwira umuhungu ko yamwishimiye bityo agahitamo kumukorakora ku ntoki kugira ngo umuhungu nawe abyibwire.

3. Akubwira ibintu utari usanzwe umuziho

Ikindi kimenyetso kindi simusiga kizakwereka ko umukobwa yakwishimiye muri kuganira ni uko azatangira kukubwira byinshi ku buzima bwe utari usanzwe uzi. Azakubwira nko ku bintu yaciyemo byamubabaje cyangwa byamushimishije, mbese azagufungurira umutima we.

4. Azakubaza ibibazo byihariye ku buzima bwawe

Umukobwa wishimiye ikiganiro ari kugirana n’umusore uzamubwirwa n’uko atangiye kukubaza ibintu byihariye ku buzima bwawe. Ashobora kukubaza ku nzozi ufite, ku bintu utigeze ubwira undi muntu wese cyangwa akubaze ibijyanye n’aho ukomoka n’ibindi byose bikuri ku mutima utigeze umubwira mbere.

5. Azakubwira ibintu akunda kuri wowe

Biragoye ko umukobwa wishimiye ikiganiro ari kugirana n’umusore ko cyarangira atamubwiye ibintu akunda kuri we. Uzumva akubwiye ati "nkunda amaso yawe, nkunda ukuntu witwara imbere y’abantu, nkunda ukuntu utuma nseka iyo turi kumwe". Ibyo byose nabikubwira uzamenye ko yakwishimiye bikomeye.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175