Abayislamu basabwe kuzirikana Abarokotse Jenoside no gusaba Imana gushoboza abantu kubona umuti n’urukingo bya Covid-19

Uyu munsi, Abayislamu bo mu Rwanda n’ahandi batangiye igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan basabwa kuzirikana no kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gusaba Imana Nyirimbabazi gushoboza abo bireba kubona umuti n'urukingo birambye bya Covid-19.

Apr 13, 2021 - 08:09
Apr 13, 2021 - 08:16
 0
Abayislamu basabwe kuzirikana Abarokotse Jenoside no gusaba Imana gushoboza abantu kubona umuti n’urukingo bya Covid-19

Gusiba ukwezi Ramadhani bifite umwanya n’agaciro gakomeye muri Islamu, kuko ari imwe mu nkingi eshanu zigize Islamu.

Muri Quar’n ntagatifu Imana yashimangiye itegeko ryo gusiba, aho yavuze iti “Yemwe abemeye Imana, mwategetswe gusiba nk’uko byari byarategetswe ababayeho mbere yanyu, kugira ngo bibafashe kubaha Imana.”

Igisibo muri Islam cyashyizweho kubera inyungu nyinshi; Gusiba bigaragaza kubaha Imana aho umuntu yigomwa amafunguro kandi atayabuze, igisibo gihuza abishoboye n’abakene kuko gituma abishoboye nabo bumva uko inzara ibabaza, maze bigatuma bazarushaho kuzirikana abakene bakanabafasha.

Gusiba kandi harimo inyungu ikomeye yo kumenyereza umutima w’umuntu kwihangana no kwigomwa; gusiba nanone harimo inyungu y’ubuzima bwiza, kuko bifasha urwungano ngongozi kubona umwanya wo kuruhuka ndetse bikagabanya ibinure n’amavuta biba byabaye byinshi mu mubiri w’umuntu.

Umuryango w'Abayislamu mu Rwanda usaba Abayislamu kubyaza umusaruro uku kwezi gutagatifu mu bikorwa bitandukanye by’amasengesho no kwiyegereza Imana harimo gusari iswala ya Tarawehe, gusoma Quar’n kenshi n’ibindi bikorwa byo kwiyegereza Imana muri rusange.

Uyu muryango uvuga ko ibikorwa byose Abayislamu bazabikora bari mu ngo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bati “Byose bizakomeza gukorerwa mu rugo buri wese iwe, hirindwa kunyuranya n’amabwiriza yatanzwe n’inzego za Leta agamije gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.”

Abayislamu bibukijwe ko igisibo gihuriranye n’ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi basabwa “gukomeza kuzirikana abarokotse Jenoside mu kubaba hafi no kubakomeza no kubafata mu mugongo.”

Abayisilamu kandi batangiye igisibo cya Ramadhan basabwe kuzirikana abatishoboye bakabafasha kubona amafunguro muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19.

Intuma y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabishishikarije abayisilamu igira iti “Uzaha mugenzi wawe wasibye ifunguro ryo gusibukiraho (Ifutari), Imana izamwandikira ingororano zingana n’izuwasibye.”

Mu itangazo ry’ubutumwa Umuryango w'Abayislamu mu Rwanda wageneye Abayislamu muri iki gihe Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan gitangiye, bibukijwe ko uku kwezi gutagatifu ari igihe cyiza ‘cyo kwicuza ku Mana no kuyisaba Imbabazi ku byo abantu baba baragizemo intege nke’.

Ni n’umwanya mwiza Imana nyirimbabazi yakiramo kubwinshi ubusabe bw’abayisaba. Umuryango w'Abayislamu mu Rwanda, uvuga ko Abayislamu bakwiye gufatirane ibi bihe “mu gukomeza gutakambira Imana ko yatabara abatuye Isi, maze igashoboza abo bireba kubona umuti n’urukingo birambye bya Coronavirus.”



Ubutumwa Umuryango w'Abayislamu mu Rwanda wageneye Abayislamu muri iki gihe Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan gihuye n'ibihe Abanyarwanda n'Isi yose barimo byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe no kwirinda Icyorezo COVID-19.

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw