Huye: Hagiye kubakwa icyanya cyahariwe kubungabunga inkende

Impuguke mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ziravuga ko hari gushakwa uburyo bwo kubaka parike yo kubungabunga inkende zigaragara mu karere ka Huye, bikazafasha no kuyibyazamo ubwishyu bw’ibyo zangiriza abaturage. Ni mugihe hari bamwe mu baturage badahwema kwinubira ubwinshi bw’inkende zigaragara mu karere ka huye, bakavuga ko zibangiriza imyaka n’ibicuruzwa.  

Jun 28, 2021 - 19:25
Jun 28, 2021 - 19:58
 0
Huye: Hagiye kubakwa icyanya cyahariwe kubungabunga inkende

Mu karere ka Huye hakunze kumvikana inkuru z’abaturage bavuga ko uretse kuba inkende zirenga ishyamba rya kaminuza zigasabagira mu bantu, ngo zinabonera imyaka bahinga mu bice bikikije iri shyamba, bakifuza ko hakorwa uruzitiro rwatuma zitongera gusohoka ngo zibangirize nkuko aba baganiriye n'ikinyamakuru cyandika thefacts babigarutseho. Bagizeze bati "Imbogamizi dufite ni uko ziriya nkende zitwangiriza dore nkubu ntiwahinga intoryi, ntiwahinga karoti, ntiwahinga ibigori, ikintu duhinga zitapfa kurya ni umuceri. Ariko ibindi byose nk'ibishyimbo bimera zibirya bigasigara ari ibiti bihagaze. Rimwe na rimwe dushyiraho n’abazirinda kugirango tudatahira aho ariko ni ukuri pe twifuza ko ririya shyamba ry'I Ruhande bashyiraho urudandi bakazibira ziriya nkende bakubaka uruzitiro rugera mu kirere hejuru."

Manishimwe Ange umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango Bio-coor utari uwa Leta, wita ku rusobe rw’ibinyabuzima,  amara aba baturage impungenge, akavuga ko hari gushakwa uburyo bwo kubaka parike muri iri shyamba rya kaminuza, ikazafasha mu kubungabunga izi nkende no kubona indishyi ku bo ziba zangirije imyaka biturutse mu mafaranga azajya ava mu bukerarugendo muri iyo parike.

Yagize ati "Turi guteganya uburyo ririya shyamba rya Kaminuza twarigira Pariki abantu bashobora kuba basura hanyuma amafaranga avuye muri ubwo bukerarugendo hakagira ijanisha rivaho akaba  indishyi z’abononewe n’inkende, abo zaba zambuye ibyo bacuruza, abo zoneye imyaka, abo bose hakajya hakorwa Raporo igagara kugirango bishyurwe biturutse muri ayo mafaranga y’ubukerarugendo muri kiriya cyanya cya arboretum."

Magingo aya, ntihazwi neza umubare nyawo w’inkende zibarirwa mu ishyamba rya kaminuza y’urwanda ishami rya Huye, kuko zihora zororoka umunsi ku wundi, icyakora mu mwaka wa 2019, habarirwaga inkende zirenga 1000.

 

Yanditswe: Iradukunda Yves

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175